Gicumbi FC yahaye akazi Afhamia Lotfi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC, bwemeje ko bwahaye akazi umunya-Tunisie, Afhamia Lotfi watoje Mukura VS na Rayon Sports.

Ni amakuru iyi kipe yemeje ibicishije ku rukuta rwayo rwa X, ku wa 24 Kamena 026, aho bahaye ikaze uyu mutoza.

Bagize bati “Amakuru mashya. Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumvikana n’umutoza umenyereye Shampiyona ya hano mu Rwanda, Afhamia Lotfi. Akaba yasinyiye Gicumbi FC amasezerano y’imyaka ibiri.”

Iyi kipe yakomeje ivuga ko mu minsi ya vuba, izerekana n’abakinnyi bazayifasha mu mwaka w’imikino 2026-27, cyane ko izaba yarasubiye kuri Stade yayo yo mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mutoza yasimbuye Justin Bisengimana wari uyimazemo umwaka umwe, nawe bivugwa ko yamaze kumvikana na AS Kigali.

Lotfi yatoje Mukura VS yo mu Karere ka Huye, ahava aza muri Rayon Sports atatinzemo kuko batandukanye nyuma y’uko Murera isezerewe mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.

Afhamia Lotfi yamaze kugirwa umutoza wa Gicumbi FC mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW

Share This Article