Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryasabye abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose gukomeza kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi, rivuga ko ritazahwema guhangana n’abahakana, n’abapfobya Jenoside.
Ni ibikubiye mu butumwa iri shyaka ryashyize hanze mu rwego kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
PL yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ay’Abanyarwanda ko n’ubwo ashaririye atazigere na rimwe yibagirana.
Iti:“Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho kandi neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahora mu mitima yacu.”
Yavuze ko ko Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, kuko iyo” twibutse abacu bayiguyemo tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi.”
Iri shyaka ryakomeje rigira riti: “Ni igikorwa cyacu twebwe, abazima, kitwongerera imbaraga zo gutera intambwe yo kubaho no kusa ikivi abagiye bari baratangiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa rutazigera ruzima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”
PL yavuze ko kandi itazahwema guhangana n’abahakana, n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo ko kandi izakomeza gushishikariza Abanyarwanda bose gufatana urunana no gushyira hamwe muri byose kuko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda.
Ishyaka PL ryasabye Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose gukomeza kuzirikana ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi.
Riti “Rirashimira by’umwihariko Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, wari uyoboye izo ngabo, rigasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari bw’abo bahagaritse Jenoside. Bari urubyiruko nkabo, rwaritanze rutizigamye, ndetse bamwe muri bo bamena amaraso yabo bagamije kurokora u Rwanda.”
Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryavuze ko rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
