U Rwanda rwashimiye ibihugu byifatanyije na rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushimira ibihugu biri kumwe na rwo mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku wa 7 Mata 2026, u Rwanda n’Isi yose byatangiye iminsi 100 yo kwibuka no guha agaciro abarenga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushima ubutumwa bwo kwifatanya na rwo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bwatanzwe na Guverinoma, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda.

Ati ” Ubufatanye mpuzamahanga, bufite ubwumvikane busobanutse bwagaragajwe uyu munsi, bufatanyije n’ubushake nyabwo bwo kugira icyo bukora, bikomeza kuba inkingi shingiro ya “Ntibizongere kubaho ukundi”.

Abantu batandukanye n’amahanga bagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuba isomo kugira ngo itazongera kuba ahandi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ugomba kwigira ku ngaruka z’uburangare wagize mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko Isi ikwiriye gafata inshingano yo kurwanya urwango, imvugo zirwenyegeza n’urugomo.

U Bubiligi bwavuze ko umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari n’umunsi wo kwibuka abagize ubutwari bwo kurwanya Jenoside.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkiya yavuze ko izakomeza kurwanya ibyaha bikorerwa inyokomuntu n’ivanguraruhu, urwango rugirirwa Isilamu, urwango rugirirwa abanyamahanga n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa aho iva ikagera.

Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri iyi nshuro nibwo bwa mbere yakoresheje imvugo ikwiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika mu Ishami rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, buvuga ko mu gihe cya Kwibuka, bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bukomeza buvuga ko kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge kandi zamaganye zivuye inyuma ipfobya no gutesha agaciro Jenoside.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibangana, ashima u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku mateka yarwo.

Yavuze kandi ko Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe washyizeho amategeko yihariye arwanya Jenoside, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bikwiye ko hakomeza kubaho ingamba zo gukumira Jenoside,.

Perezida Kaame ubwo yatangizaga iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko hakigaragara abantu bayobya abandi bashaka kugoreka ukuri, atari iikibazo cy’ubumenyi buke ahubwo birenze ibyo.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Jenoside itazongera ukundi ko kandi Abanyarwanda batazongera gupfa kabiri.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe

UMUSEKE.RW

Share This Article