Mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, Meya Kayitare Jacqueline yanenze bamwe mu bashakanye bateshutse ku nshingano z’urugo bakaba bibera mu tubari.
Mu butumwa umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yahaye abatuye umurenge wa Shyogwe, yagarutse ahanini kuri bamwe mu bagabo yise ibisambo batagihahira urugo, ahubwo makeya bakoreye bakayajyana mu nzoga, abana n’abagore bicira isazi mu jisho.
Ati: “Hari bamwe mu bagabo basigaye ku izina gusa, kandi inshingano z’urugo batazuzuza. Ese umugabo utita ku bana, ntiyite ku mugore babana murumva uwo mugabo dukwiriye kumwita dute?”
Yibukije abagize umuryango gushyira hamwe, bagasaranganya inshingano aho kuziharira bamwe.
Meya Kayitare avuga ko hari n’abo usanga banga gutunga miryango yabo, bakiherera mu tubari turi mu Midugudu batuyemo bakarya inyama mu rugo ntacyo bahasize.
Kayitare avuga ko kuri ubu hari na bamwe mu bagore basigaye bigana abo bagabo, bagata ingo zabo bakajya mu tubari cyangwa bagatinda mu masoko bise “Ndaburaye” akunze kurema bwije, kugira ngo bagere mu ngo bakererewe batagira icyo babazwa kijyanye n’inshingano zo kurera no kwita ku bana babyara.
Yongeyeho ati: “Iyo bigenze bityo ingo nk’izo ni zo usanga zirimo amakimbirane, abazirimo barangiza bakabigereka ku bana bitwaza ko abana b’ubu bananiranye, batacyumvira ababyeyi.”
Meya Kayitare yasabye abafite imyitwarire mibi nk’iyi kuyicikaho bagakura amaboko mu mifuko bagafatanya guteza imbere imiryango yabo.
Yabasabye kugarura indangagaciro z’umuco nyarwanda, no kwita ku burere bw’abana.
Mu bundi butumwa bwahatangiwe, harimo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge cyane byangiza urubyiruko n’abakiri bato by’umwihariko, ahubwo bakagira ubutwari bwo guhitamo ibyiza bagacika kuri izo nzoga n’ibiyobyabwenge bibambura amahirwe igihugu cyabahaye.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
