Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye akazi Bisengimana Justin nk’umutoza mukuru wayo usimbuye Mbarushimana Shaban wari uyimaranye umwaka umwe.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yasoje umwaka w’imikino 2025-26, iri mu zirwanira kutajya mu cyiciro cya Kabiri ndetse byayisabye gutsinda Musanze FC ku mukino usoza Shampiyona.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, AS Kigali yemeje Bisengimana Justin watozaga Gicumbi FC, ari we wagizwe umutoza mukuru wayo ndetse yahawe amasezerano y’umwaka umwe.
Bisengimana azwiho gukina umupira mwiza mu makipe yagiye atoza arimo Espoir FC, Rutsiro FC, Bugesera FC, Police FC ndetse na Gicumbi FC yari amazemo umwaka umwe.
Mu mwaka w’imikino ushize 2025-26, Gicumbi FC ya Justin, yagaragaje urwego rwiza ndetse igora amakipe y’ibigugu nyamara ntabwo yari yashoye byinshi ku isoko ry’igura n’igurisha.

UMUSEKE.RW
