Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangiye kubariza mu ruhame ibigo n’inzego zagaragayemo amakosa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025.
Mu nzego zitabye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority -RHA), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Gase, Mine na Peteroli, (RMB) n’ Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Imihanda (Road Maintenance Fund – RMF).
Abadepite bagize Komisiyo ya PAC babajije abari bahagarariye ibigo byitabye, uburyo imishinga imwe n’imwe yandindiye ikaba imaze igihe itararangira n’amafaranga yashowe ariko adahwanye n’agaciro k’ibyakozwe.
RTDA yabajijwe ku mihanda yangizwa n’amazi
Mu bibazo byagarutsweho cyane harimo imihanda yubatswe igasigara idafite inzira z’amazi cyangwa ibiraro bihagije, ibintu PAC yavuze ko bituma yangirika vuba.
Mu mihanda yagaragajwe harimo uwa Huye-Kitabi, Huye-Gisagara n’ugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko ibikorwa byo kubaka inzira z’amazi byadindijwe n’imvura nyinshi yaguye.
Yagize ati “Abadepite bajyayo imvura yari imaze iminsi ihise, n’ubu turi mu myiteguro kugira ngo akazi gatangire.”
Yavuze ko mbere y’igihembwe gikurikira cy’imvura, inkuta zose zikeneye kubakwa zizaba zaruzuye kandi zigashyigikirwa n’ibikorwa byo kurwanya isuri.
Icyakora Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yagaragaje ko ibisobanuro by’imvura bidahagije kuko ikibazo kimaze igihe.
Yagize ati “Iyi Murambi kuva mu 2024 hamaze no kugwa imvura nyinshi, hazaza n’izindi nyinshi. Mutegereje ko tuzagira igihe cy’imyaka itatu itagwa kugira ngo mukemure ikibazo?”
Mu gusubiza, Munyampenda yavuze ko RTDA ikemura ibibazo buhoro buhoro bitewe n’ubushobozi buba buhari, igatangira ahari ibyihutirwa kurusha ahandi.
Miliyoni 392 Frw za laterite ku muhanda Rusizi-Bugarama zibajijweho
PAC yanabajije RTDA ku mafaranga asaga miliyoni 392 Frw yakoreshejwe mu gushyira laterite ku muhanda Rusizi-Bugarama, nyamara ugikomeje kugaragara nk’utameze neza.
Depite Muhakwa yabajije niba ibikorwa byakozwe bihuye n’agaciro k’amafaranga byatwaye.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA yavuze ko amafaranga yakoreshejwe atari menshi ugereranyije n’ibikenewe, kuko RTDA yakoraga gusa ku bice byari byangiritse cyane.
Ati “Twagiye tureba uduce twangiritse tukaba ari two dushyiramo laterite, ahandi tukagenda dusiba ibinogo.”
Yasobanuye ko ikibazo gikomeye ari uko umuhanda ukoreshwa cyane n’imodoka nyinshi ku buryo laterite ishyirwamo idatinda.
Ati “Iyo wakoresheje laterite bisaba kongera kuhakora buri nyuma y’amezi abiri.”
Depite Berthelemy Karinijabo we yanenze kuba RTDA yarakoresheje uburyo yari izi ko budatanga igisubizo kirambye.
Yabajije ati “Kuki mwemeye gushyiramo laterite imara ukwezi kumwe cyangwa abiri kandi hari iyo mwashyiramo ikamara amezi atandatu?”
RTDA yemeye ko igisubizo cyakoreshejwe kitari kirambye ariko isobanura ko cyatewe n’ubushobozi buke bwari buhari, yongeraho ko gahunda ihari ari uko umuhanda Rusizi-Bugarama uzatangira gushyirwamo kaburimbo guhera muri Mutarama 2027.
Sitade ya Huye: Ubwatsi bwakererewe i Dar es Salaam
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yanabajije Rwanda Housing Authority (RHA) ku mushinga wo kuvugurura Sitade ya Huye umaze kurenga igihe cyari giteganyijwe.
Depite Wassila Niwemahoro yagaragaje ko umushinga wagombaga kurangira mu mezi atandatu ariko ugakererwaho igihe kirenga umwaka.
Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukeburandekwe, yavuze ko kimwe mu byatumye ibikorwa bitinda harimo ibikoresho birimo n’ubwatsi bwa sitade byakererewe ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, bitewe n’imvururu zari muri icyo gihugu.
Ati “Ibikoresho byose byarahageze ku buryo twizera ko itariki 15 Kanama 2026 uyu mushinga uzaba warangiye.”
Icyakora Perezida wa PAC, Muhakwa, yamwibukije ko kuri ubu nta mvururu zikiri muri Tanzania ariko umushinga na wo ukaba utararangira.
Rukeburandekwe yavuze ko nyuma y’ikibazo cy’ibikoresho haje n’ikindi cyo gukora inyigo y’uburyo amazi azajya acurikirwa muri sitade, inyigo yasabaga impuguke yemewe na FIFA.
Yijeje PAC ko ubwatsi bwamaze kuhagera, abakozi bakaba bari ku kazi kandi umushinga ugeze kuri 65%, bityo intego yo kurangira ku wa 15 Kanama 2026 ikaba ishoboka.
RTDA yavuze aho bigeze ku muhanda Kigali-Muhanga
Ku muhanda Kigali-Muhanga umaze imyaka itanu urengeje igihe cy’ubuzima wari waragenewe ndetse hakaba hashize igihe byemejwe ko ugomba kuvugururwa , RTDA yavuze ko iyo gahunda igeze kure.
Munyampenda uyobora harimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi yasobanuye ko inyigo yarangiye, ubugenzuzi bukaba bwarabonetse ndetse n’isoko ryo gushaka rwiyemezamirimo rikaba ryarashyizwe hanze.
Ati “Isoko twarishyize hanze, rizafungurwa ku wa 11 Kanama kugira ngo dutangire urugendo rwo kubaka umuhanda.”
Yavuze ko muri Nzeri 2026 hazaba harangiye isuzuma ry’amasoko ku buryo rwiyemezamirimo uzubaka uwo muhanda azaba yabonetse, imirimo yo kuwubaka igahita itangira.
Biteganyijwe ko kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, inzego 76 zizatanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
