Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tariki ya 25 Kamena 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano ibigo bine byo mu Rwanda bicukura amabuye y’agaciro ibishinja kugira imikoranire n’umutwe wa AFC/M23 mu bikorwa byo kujyana mu buryo butemewe amabuye y’agaciro ya Congo mu Rwanda.
Amerika ivuga ko mu bafatiwe ibihano harimo abantu babiri ndetse n’ibigo birimo Gasabo Gold Refinery LTD ndetse n’umuyobozi wayo Jean Malic Kalima ,umuyobozi ushinzwe imirimo ya buri munsi (General Manager) Bosco Kayobotsi ndetse n’ibigo bitatu.
Mu bihe bitandukanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Congo bakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa AFC/M23 .
U Rwanda rwavuze ko rudatera inkunga uyu mutwe , icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka iruhuza na Congo.
Icyakora ruvuga ko ruhuje igitekerezo n’uyu mutwe cyo kurwanya umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda .
Amerika ivuga ko umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Goma na Bukavu, ufashijwe n’u Rwanda kandi ibi bikaba ari byo bibarizwamo ibirombe bya zahabu n’andi mabuye y’agaciro.
Ivuga ko kuva M23 yafata iyi mijyi yombi, Kompanyi zicukura zahabu zirimo iya Gasabo Gold Refinery LTD (Gasabo Gold) yo mu Rwanda, yagiranye imikoranire ya hafi n’umutwe wa M23, mu kuwufasha mu gukura amabuye ya Congo ajyanwa mu Rwanda .
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, nibura ibiro 60 bya zahabu, bibarirwa mu maliyoni y’amadolari , byavanwe mu Burasirazuba bwa Congo bijya mu kigo cya Gasabo Gold, binyujije mu karere ka Rusizi,hafi y’umujyi wa Bukavu.
Amerika yongeraho ko ibihano yafashe mu rwego rw’ubukungu, bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washngton yashyizweho umukono n’abaperezida b’ibihugu byombi, bari kumwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bakuru b’ibihugu bari baje kuyashyigikira.
Mu itangazo rya Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika , rivuga ko ” ishinja Kalima kuba ari nawe ugenzura ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’u Rwanda birimo Bugambira Mines LTD (Bugambira Mines), Wolfram Mining and Processing LTD (Wolfram Mining), na Rwinkwavu Mining Corporation LTD (Rwinkwavu Mining) kuvana amabuye y’agaciro muri Congo za mu Rwanda.”
U Rwanda rwabiteye utwatsi kuva kera…
Muri Werurwe 2025, Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal, umunyamakuru uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na X, yavuze ko u Rwanda rudashishikajwe no kwiba amabuye ya Congo.
Ati“Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibyo bigo biri aho ari ho hose kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi barimo na twe bo mu Karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”
Arakomeza ati “Abo 99 ni ba bantu bafite ububasha mu itangazamakuru, muri buri kintu cyose. Bari kungukira kandi muri politiki mbi ya Congo, ndetse birashoboka ko abo bantu ari bo bafite imigabane muri ibyo bigo, byashinzwe bigizwemo n’uruhare na Tshisekedi.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko ikibazo gihari kitari amabuye y’agaciro, ahubwo icyo u Rwanda rufite ari ikijyanye n’umutekano, agaragaza ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rutizeye umutekano warwo mu gihe kirekire, ngo rutekereze iby’amabuye y’agaciro muri iki kibazo.
Nubwo Amerika ivuga ko yafatiye ibigo n’abantu bamwe b’u Rwanda ibihano ibashinja kuyiba muri Congo, ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda ruri mu gace kabarizwamo amabuye y’agaciro kazwi nka ‘kibara belt’ gahungahaye ku mabuye y’agaciro y’amoko atandukanye.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bicukura amabuye menshi nka gasegereti, coltan na wolfram kuko buri mwaka rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000.



UMUSEKE.RW
