Umugabo arakekwaho kwica umugore we

Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we gusa ntiharamenyakana icyo bapfuye, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza.

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu w’Akana ka Mulinja hari amakuru ko abantu bajyaga mu mirimo y’ubuhinzi babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 bikekwa ko yishwe.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera, ndetse n’umugabo we ukekwa kugeza ubu, batabaga muri kariya gace, ndetse batari babazi.

Umurambo yawubonye ufite igikomere ku ijosi, ndetse ufite amaraso uri ahantu mu myumbati bigaragara ko yatemwe ndetse hafi aho uko byagaragaraga mbere yo kwincwa yabanje kurwana n’abamwishe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko ukekwaho kwica nyakwigendera yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo ntiyemeje niba uwatawe muri yombi ari umugabo wa nyakwigendera, yavuze ko bikiri gukorwaho iperereza.

Ati “Polisi yamufashe imushyikiriza RIB kandi iperereza rikomeje.”

Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko bigira ingaruka haba kuwakorewe icyaha ndetse nugikoze kandi Polisi itazihanganira ukora ibyaha izajya imufata amategeko agakurikizwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article