CR7 yanditse andi mateka mu Gikombe cy’Isi

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri 5-0 Portugala yatsinze Uzbekistan mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Isi mu itsinda K, Cristiano Ronaldo w’imyaka 41, yahise yandika amateka yo kuba umukinnyi ukuze ubashije gutsinda igitego mu Gikombe cy’Isi.

Umukino wahuje aya makipe yombi, wabaye ku wa kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, ubera kuri Stade Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

CR7 ni we wafunguye amazamu ubwo yatsindiraga Portugal igitego cya mbere ku mupira yateye adahagaritse, maze ahita akora akandi gahigo.

Ni agahigo ko kuba yahise aba umukinnyi ukuze ubashije gutsinda igitego mu irushanwa ry’Igikombe cy’Isi. Portugal yaje gutsindirwa igitego cya kabiri n Nuno Mendes.

Muri uyu mukino, CR7 yongeye kubona inshundura ubwo yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yari ahawe na Bruno Fernandez, maze igice cya mbere kirangira Portugal iri imbere n’ibitego 3-0.

Ni umukino waje kurangira abanya-Portugal begukanye intsinzi y’ibitego 5-0 nyuma y’ikindi cyatsinzwe na Rafael Léao mu gihe ikindi kitsinzwe n’umunyezamu wa Uzbekistan.

Uretse kuba Cristiano Ronaldo yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze igitego mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi, Ronaldo yanakuyeho agahigo ka Eusébio wari waratsindiye Portugal ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi. Yagize ibitego 10 mu gihe Eusébio afite icyenda.

Yaciye agahigo kandi ko kuba umukinnyi watsinze igitego mu Gikombe cy’Isi akiri muto ku myaka 21 n’iminsi 132 ndetse akanagitsinda akuze ku myaka 41 n’iminsi 138.

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere ukuze utsinze igitego mu bikombe by’Isi bitandatu

CR7 yabaye umukinnyi umaze gutsindira Portugal ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi [10]
UMUSEKE.RW

Share This Article