Mishou uzwi mu gutunganya imiziki yasohoye indirimbo yise “Angelina”, igaruka ku bwiza bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi yitiriwe iryo zina, amugaragaza nk’umukobwa w’igitangaza.
Iyi ndirimbo yanditswe na Mishou, aba ari nawe uyitunganya mu buryo bw’amajwi, inonosorwa (mixing) na Bob Pro, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Bernard Bagenzi.
Avuga ko ikubiyemo amagambo aryoheye amatwi agaruka ku bwiza, urukundo n’agaciro k’umukobwa, aho umuhanzi amugaragaza nk’ufite umwihariko utuma akwiye kwitabwaho no guhabwa icyubahiro.
Yatangaje ko nyuma yo gusoza kwiga umuziki akaba Producer, aho yakoreye abahanzi batandukanye, yiyemeje no kwinjira mu muziki nk’umuhanzi.
Yagize ati: “Hari itafari nshaka gushyira ku muziki nyarwanda, nkora indirimbo z’inzozi nahoraga ndota. Nizeye ko nzabigeraho nifashishije impano ndetse n’ubumenyi mfite mu muziki.”
Mishou asanzwe ari producer wakoranye n’ibyamamare bikomeye muri muzika nyarwanda, aho yari mu itsinda ryakoreye The Ben live stream mu gihe cya COVID-19, akaba ari na we wagize uruhare mu gutunganya imiziki ku miyoboro ya YouTube ya Papa Sava.
Mishou ni na we wakoze indirimbo izwi cyane yitwa Zibarutse ya Kibonke, ndetse anatunganya indirimbo yitwa Njye Nawe ya P Fla.
Mishou yize ibijyanye no gutunganya indirimbo (music production), kuririmba no gucuranga ibikoresho bitandukanye birimo piano na acoustic guitar. Muri promotion ye, yabaye uwa kabiri mu banyeshuri bitwaye neza.
Reba hano indirimbo Angelina ya Mishou
