Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasabye abafatanyabikorwa b’akarere kwandika igitabo kuko ibikorwa bakora byose bibumbiwe hamwe byaba igisubizo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burashimira abafatanyabikorwa bako ko hari aho bamaze kugera n’ibyo bamaze gukora by’umwihariko bafasha urubyiruko kwiteza imbere, kubakira abatishoboye, kuremera abaturage inka babitojwe na Nyakubwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema asanga abafatanyabikorwa ayoboye bamaze kugera kuri byinshi bityo ibyo bakora bikwiye kwandikamo igitabo, bikagaragarira mu kintu kimwe.
Yagize ati “Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) ibyo mukora ni byinshi, kandi byiza birakwiye ko byabumbirwa hamwe by’umwihariko hakandikwa igitabo kibisobanura byose hamwe.”
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bwavuze ko inama bagiriwe na Mayor bazumvise, kandi bagomba kuzishyira mu bikorwa bityo ibyo basabwe bigomba gukurikizwa.
Abafatanyabikorwa mu karere ka Ruhango barenze 50 bagira uruhare mu iterambere ry’akarere.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/ Ruhango
