Amatariki ya ‘Rayon Day 2026’ yamenyekanye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzwi nka ‘Rayon Day’ muri uyu mwaka, uzaba tariki ya 18 Nyakanga 2026 muri Stade Amahoro.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ni amakuru yatangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.

Bagize bati “Umunsi w’Igikundiro uragarutse, bakunzi ba Murera. Tariki 18/07/2026, Sitade Amahoro.”

Bakomeje babaza abakunzi babo niba hari ikipe idasanzwe bumva Rayon Sports yazatumira kuri uwo munsi, kugira ngo bitegurwe hakiri kare.

Mu gihe bitegura uwo munsi, ubuyobozi bwa Murera buherutse kubwira itangazamakuru ko guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha, iyi kipe izatangira imyitozo aho bivugwa ko ishobora kuzajya kwitegurira mu Karere ka Gicumbi.

Iyi kipe yamaze gutangaza umutoza mushya w’abanyezamu ndetse n’abakinnyi imaze kugura biganjemo abakinaga muri Shampiyona y’u Rwanda.

Rayon Day 2026 izaba tariki ya 18 Nyakanga 2026
Abafana ba Rayon Sports baba bizihiwe kuri uyu munsi
Umunsi w’Igikundiro wasubijwe muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article