Irushanwa rya ‘Esperance Football Tournament’ rigeze ahakomeye

Amakipe umunani azakina ¼ mu irushanwa ‘Esperance Football Tournament 2026’, yamaze kumenyakana nyuma yo kubanza gukina imikino y’amajonjora.

Guhera ejo, tariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga, hazaba hakinwa imikino ya ¼ muri ‘Esperance Football Tournament’ itegurwa n’umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude uzwi ku izina rya ‘Cucuri.’

Amakipe umunani azakina iki cyiciro, yamaze kumenyekana ndetse buri imwe yamaze kumenya iyo bizahura.

Kalisimbi izahura na Start Morning ejo Saa Cyenda z’amanywa, Future Generation izahura na Immigration ku wa 29 Kamena, Stella FC yo izahura na Brésil ku wa 30 Kamena mu gihe Buja City izakina na Naples FC tariki ya 1 Nyakanga 2026.

Irushanwa rya ‘Esperance Football Tournament’, rifasha abakinnyi kwigurisha ku badafite akazi, mu gihe rifasha abafite akazi gukomeza kugumana imikino myinshi mu maguro.

Gahunda ya 1/4 muri ‘Esperance Football Tournament 2026’
Ni irushanwa risifurwa n’abasifuzi bo mu marushanwa ya FERWAFA
Stella FC iri mu zihabwa amahirwe muri iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Share This Article