Kapiteni wa RBC FC yakoranye ubukwe n’utoza RBC WVC

Byamungu Abbas usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yasabye anakwa umukunzi we, Mutakwampuhwe Brigitte usanzwe ari umutoza wa RBC WVC.

Imihango y’ubukwe bw’aba bombi, yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, ibera kuri Sports-Park yahoze ari Sports-View.

Nyuma y’imyaka itandatu Byamungu ari mu rukundo na Brigitte, bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Uretse kuba aba bombi umwe ari umukinnyi wa ruhago undi ari umutoza wa Volleyball, banasanzwe ari abakozi ba RBC mu buryo buhoraho.

Abbas si izina rishya muri ruhago y’u Rwanda, kuko yazamukiye muri Dream Team Academy, akinira amakipe arimo Etincelles FC ubwo yabonaga itike ya CAF Confederation Cup, AS Kigali na Gicumbi FC yasorejemo gukina nk’uwabigize umwuga mbere yo kujya muri Shampiyona z’Abakozi.

Ari kumwe na RBC FC, Byamungu amaze kwegukana ibikombe byinshi birimo ibya Shampiyona, ibyo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi, Super Coupe n’ibindi.

Mutakwampuhwe nawe ni izina rinini muri Volleyball y’u Rwanda, cyane ko yakiniye APR WVC imyaka myinshi.

Abbas na Brigitte basanzwe ari abakozi ba RBC, bahisemo kubana
Byamungu ubwo yahaga impano umugore we wemeye kuzaba mama w’abana be
Ubwo Abbas yari yamaze gusaba no gukwa Brigitte
Abbas mu muhango wo gusaba no gukwa
Brigitte mu muhango wo gusabwa no gukobwa
Babanje mu muhango wo gusezerana mu mategeko
Bombi barebanaga akana ko mu jisho
Mutakwampuhwe yishimiye Abbas waje mu buzima bwe
Bombi bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo
Banyuzwe n’urukundo bombi bahana
Abbas yagaragazaga akanyamuneza nyuma yo gusezerana mu mategeko

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *