Nyuma y’igihe kinini Stade ya Huye ituzura ngo yongere ikinirweho, inzego zirimo Rwanda Housing Authority ishinzwe imyubakire mu Rwanda [RHA], zavuze ko kimwe mu byayidinjije ari ubwatsi bwakererewe kugera mu Rwanda.
Mu minsi ishize, ni bwo Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta [PAC], yahase ibibazo bimwe mu bigo bya Leta ku bijyanye n’imikoreshereze y’Imari.
Mu byagarutsweho muri iri ribaza rya PAC, harimo na Stade ya Huye imaze igihe isanwa ariko kuzura byarakomeje kuba ingume.
Ubwo iyi Komisiyo yahataga ibibazo Rwanda Housing Authority (RHA) ku mushinga wo kuvugurura Stade Mpuzamahanga ya Huye, uru rwego rwasubije ko uyu mushinga wadindjijwe n’ubwatsi bwatinze kuva muri Tanzania.
Ibi byabaye nyuma y’uko ivugururwa ry’iyi Stade, ryarengeje umwaka ku gihe cyari giteganyijwe.
Depite Wassila Niwemahoro yagaragaje ko umushinga wagombaga kurangira mu mezi atandatu ariko ugakererwaho igihe kirenga umwaka.
Umuyobozi wa RHA, Alphonse Rukeburandekwe, yavuze ko kimwe mu byatumye ibikorwa bitinda harimo ibikoresho birimo n’ubwatsi bwa Stade bwatinze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, bitewe n’imvururu zari muri icyo gihugu.
Yagize ati “Ibikoresho byose byarahageze ku buryo twizera ko itariki 15 Kanama 2026 uyu mushinga uzaba warangiye.”
Icyakora Perezida wa PAC, Muhakwa, yamwibukije ko kuri ubu nta mvururu zikiri muri Tanzania ariko umushinga na wo ukaba utararangira.
Rukeburandekwe yavuze ko nyuma y’ikibazo cy’ibikoresho haje n’ikindi cyo gukora inyigo y’uburyo amazi azajya acurikirwa muri iyi Stade, inyigo yasabaga impuguke yemewe na FIFA.
Yijeje PAC ko ubwatsi bwamaze kuhagera, abakozi bakaba bari ku kazi kandi umushinga ugeze kuri 65%, bityo intego yo kurangira ku wa 15 Kanama 2026 ikaba ishoboka.

UMUSEKE.RW
