Itorero Indatirwabahizi ryatanze ibyishimo  muri Kigali Dutarame

Iri torero ryafashije Abanyamujyi gutarama mu Muco Nyarwanda

Itorero Indatirwabahizi ryasusurukije mu muco Nyarwanda abatuye  Umujyi wa Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi  kigamije gutanga ibyishimo ku bayitembera. 

Iki gitaramo gitegurwa n’Itorero Indatirwabahizi ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2026, kitabirwa n’abantu bari mu ngeri zitandukanye.

Iki gitaramo cyaranzwe no  gutarama Kinyarwanda mu mbyino n’indirimbo  gakondo zabyinwe n’Itorero Indatirwabahizi, zibutsa zikanakumbuza umuco Nyarwanda.

Muri izi mbyino n’indirimbo, habyinwe indirimbo bigendanye n’amateka uko yagaragazaga intaza zitandukanye yaba iyo mu Majyaruguru,Amajyepfo,Uburasirazuba, n’Uburengerazuba , aho habyinwe urusengo, ikinimba, n’imbyino zo ku nkombo.

Usibye kubyina no kuririmba mu indirimbo gakondo,itsinda ry’abana babarizwa muri iryo torero, bavuze umuvugo ugaragaza ubudasa bw’u Rwanda n’ibyiza birutatse.

Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya mwiza ku rubyiruko, mu kwerekana impano zihariye mu bijyanye  no kumurika imideli.

Cyanasusurukijwe n’umuhanzi Papa Cyangwe wafashije benshi biganjemo urubyiruko kunezerwa binyuze mu ndirimbo ze.

Abapansiyone bafashije benshi kuwuceka …

Itsinda rizwi nk’Abapansiyone, babyina indirimbo za ‘karahanyuze’ ndetse bakaba bambara imyenda yo mu  myaka yo hambere nabo basusurukije bidasanzwe abitabiriye igitaramo cyiswe Kigali Dutarame.

Abansiyone bagezweho muri iki gihe by’umwihariko abakunda indirimbo zo hambere  zibanda ku muziki  ubyinitse.

Aba baba bambaye ibitenge ku bagore . Ni mu gihe abagabo baba bambaye imyenda n’ingofero zihariye.

Mu gitaramo cya Kigali Dutarame, aba bafashije abari bitabiriye iki gitaramo kurushaho kunezerwa no kwibuka indirimbo za kera zari zibyinitse mu rusirimu.

Umuvugizi w’Indatirwabahizi , Nshimiyimana Apollinaire, avuga ko intego y’iki gitaramo ari ugususurutsa abagenda Umujyi wa Kigali.

Ati “Ni igitaramo dutegura nibura rimwe mu kwezi, kiba kenshi kuwa Gatanu ku mugoroba, kikaba hano mu mbuga y’Umujyi wa Kigali, tugataramira abagenda umujyi wa Kigali, tukabasusurutsa bakishima kuko ni  bimwe mu byo twiyemeje, tugatambutsa n’ubutumwa butandukanye binyuze mu bihangano , mu mbyino n’indirimbo.”

Yongeraho ko bateganya ko ibi bitaramo bizakomeza ndetse bigasanga n’abandi batuye mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali .

Ati “ Ni ibitaramo bizakomeza kubaho ku buryo bunyuranye , atari hano no kuri iyi mbuga no mu tundi turere tw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo ahantu hose  bashobore kuba bakwishima, bagatarama, bakabyina.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko hari n’ibindi bitaramo biteganyijwe bigamije gukomeza gususurutsa Umujyi wa Kigali.

Ati “ Muri iyi mpeshyi tuzaba dufite ibitaramo  byinshi bitandukanye ntabwo ari iki gusa. Ahubwo tugenda tubagezaho gahunda buhoro buhoro. Dufite ibindi bizaba tariki ya 17 Nyakanga , dufite ibindi bizaza ku muganura, dufite kureba igikombe cy’Isi hirya no hino . Dufite byinshi , ariko tukabyitabira tuvuye kwitabira umurimo unoze kandi wihuse.”

Abana bagaragaje impano zitandukanye mu muvugo urata u Rwanda

Papa Cyangwe yasusurukije abiganjemo urubyiruko bari bitabiriye iki gitaramo
Abagenda Umujyi wa Kigali bashyiriweho uburyo bwo kwidagadura mu Muco Nyarwanda ndetse n’izindi njyana
Emma Claudine Ntirenganya avuga ko hari ibitaramo bitandukanye biri gutegurwa bizafasha abatuye n’abagenda mu Mujyi kwidagadura

Abapansiyone mu njyana zo mu bihe bya kera zishimiwe cyane
Injyana zo mu muco Nyarwanda z’iri torero zashimishije abatari bacye

UMUSEKE.RW

Share This Article