U Rwanda rwagize amahirwe yo kwibaruka Inkotanyi- Depite Kalinijabo

Depite Kalinijabo Barthelemy avuga ko uRwanda rwagize ibyago byo kugira abategetsi bateguye Jenoside

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Depite Kalinijabo Barthélemy yavuze ko u Rwanda rwagize ibyago byo kugira abajenosideri, ariko rukagira n’amahirwe yo kwibaruka Inkotanyi.

Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kiyumba.

Depite Kalinijabo yarondoye abategetsi bakomoka mu cyahoze ari Komini Nyabikenkebarimo abahavuka, abahakoze ndetse n’abahatuye babiye amacakubiri bakanagira uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri ako gace.

Abo barimo Mbonyumutwa Dominique wategekaga Sous-Chefferie ya Mahembe, Minisitiri Nzabonimana Callixte wari ushinzwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe, na Kamali Isaac wari muramu wa Bagosora Théoneste.

Yavuze ko Umututsi wa mbere mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama yiciwe aho, bituma Abahutu batinyuka kwica umubare munini w’Abatutsi bari bahungiye muri Komini Nyabikenke mu gihe cya Jenoside.

Ati: “U Rwanda rwagize ibyago bikomeye byo kubyara abajenosideri nk’aba tumaze kuvuga, ariko kandi rukagira amahirwe yo kwibaruka Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda benshi Interahamwe zashakaga kurimbura.”

Yavuze ko Nzabonimana Callixte yavaga i Kigali aje gutoza Interahamwe, ari na ko we na Kamali Isaac bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bahutu, ndetse bagenera ibihembo abagomba kwica umubare munini w’Abatutsi, babaroha muri Nyabarongo.

Ati: “Mbonyumutwa yabeshye aba PARMEHUTU ko yakubitiwe urushyi mu Byimana, rwumvikanira i Kanyanza, ashaka ko Abatutsi b’i Kanyanza (Nyabikenke) n’i Rongi bicwa.”

Kuri uru rutonde hiyongeraho uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyabikenke, Kamuhanda Anathole, wicishije Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Ntarabana, ndetse n’abandi bashyigikiye Dr Mugesera Léon.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko imibiri irenga 700 y’Abatutsi iruhukiye muri uru Rwibutso ari iy’Abatutsi bari batemwe ibitsi, Interahamwe zikabica zitarabaroha mu mugezi wa Nyabarongo.

Ati: “Abenshi mu Batutsi bashyinguye aha ni abari bafite intege nke bananiwe kugera kuri Nyabarongo.”

Yavuze ko ikibazo nyamukuru bafite uyu munsi ari abantu bahishe amakuru y’aho imibiri iherereye, kuko hari abiciwe ku gasozi, mu mashyamba ndetse no mu ngo z’abaturage.

Yavuze ko nubwo bimeze bityo, nta bapfiriye gushira kuko abarokotse babikesheje Inkotanyi n’Uwari umugaba mukuru wazo, Perezida Paul Kagame, kandi bafite icyizere cy’igihugu kitarangwamo urwango n’amacakubiri.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagarutse ku ijambo Perezida Kagame aheruka kuvuga hatangizwa Icyumweru cy’Icyunamo, aho yavuze ko u Rwanda rwapfuye rimwe ariko rutazongera gupfa ubwa kabiri.

Ati: “Iryo humure ni ryo dufite kugeza uyu munsi.”

Yashimiye abarokotse Jenoside bataheranywe n’amateka mabi ya Jenoside, bakaba batanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya n’abayihakana, ahubwo bakayikumira.

Ati: “Ndasaba urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Guverineri Kayitesi yahamije kandi ko Abanyarwanda badakwiriye guheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda.

Uwatanze ubuhamya ndetse n’uhagarariye IBUKA bose bagarutse ku bugome ndengakamere Abatutsi bakorewe mu myaka itandukanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uburyo bayirokotse babikesheje Inkotanyi.

Gusa bagaragaje agahinda baterwa na bamwe mu bahunze igihugu, bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside batarafatwa ngo baryozwe ibyo bakora.

Hagaragajwe ko kuva ku wa 7 Mata 2026 hamaze kugaragara abantu 2 bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside, bavuga amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside, bakaba barashyikirijwe RIB.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert yunamira abaruhukiye mu rwibutso
Meya Kayitare  n’abandi bayobozi bunamira abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside i Nyabikenke
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abanyarwanda badakwiriye guheranwa n’amateka mabi
Hasobanuwe ko Abatutsi benshi bo muri aka gace baroshywe muri Nyabarongo
Depite Kalinijabo Barthelemy avuga ko uRwanda rwagize ibyago byo kugira abategetsi bateguye Jenoside
Inzego zitandukanye z’Umutekano zitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi 1994

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article