Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville) yitabiriye irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso uherutse gutsinda amatora.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo Brazzaville, Anatole Collinet Makosso.
Perezida Denis Sassou Nguesso ararahira ku wa Kane tariki ya 16 Mata, nyuma y’uko yatsinze amatora ku majwi 95% yari yabaye ku wa 15 Werurwe 2026.
Perezida Kagame yashimiye Nguesso, aho mu butumwa yanditse kuri X ati ”U Rwanda rwishimira umubano ushingiye ku bufatanye bukomeye burangwa hagati y’ibihugu byacu, kandi twiteguye gukomeza gukorana bya hafi ku bw’iterambere n’uburumbuke bw’abaturage bacu.”
Sassou Nguesso w’imyaka 82, amaze imyaka irenga 40 ayoboye iki gihugu gikungahaye kuri peteroli na gaze.
Ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979, usibye imyaka itanu gusa yabuvuyeho nyuma yo gutsindwa amatora mu 1992 ariko mu 1997 yongera kugaruka mu ntebe iruta izindi.
U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza muri Diporomasi. Ni umubano watangiye mu 1982.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ubukorikori, amasezerano agamije guteza imbere umuco n’ubuhanzi, akaba yaragiye asinywa mu biganiro byagiye bihuza Abakuru b’Ibihugu.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
