Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali mu Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gucuruza urumogi.
Aba bafashwe ku wa 26 Nyakanga 2026, bafatirwa mu Murenge wa Remera, Akagali ka Rukiri II, Umudugudu w’Ubumwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko umugabo umwe ari mu kigero cy’imyaka 24 naho undi ari mu kigero cy’imyaka 27.
CIP Gahonzire avuga ko aba bafatanywe udupfunyika 274 na kimwe cya kabiri ( ½ Kg) cy’urumogi rudapfunyitse,bakaba bafashwe barutwaye kuri moto Bajaj Boxer ifite puraki RAI 522 S bakoresha barutunda.
Ati “Aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko basanzwe bazwiho gucuruza urumogi, bafatiwe mu cyuho barutwaye kuri moto, barushyiriye abakiriya babo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimiye abaturage batanze amakuru uru rumogi rutarakwirakwizwa, asaba ko bakomeza kuyatanga kugira ngo n’abatarafatwa bafatwe.
Ati “Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage batanga amakuru, ariko ikanabibutsa gukomeza kuyatanga kugira ngo n’abandi batarafatwa nabo bafatwe. Abishora mu bikorwa by’ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko ubifatiwe ahanwa birimo no gufungwa igihe kirekire.”
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).
UMUSEKE.RW
