Nyanza FC yashyizeho umutoza mushya

Umutoza Eric(Ibumuso) wahawe gutoza Nyanza FC bifotozanya na Perezida (uri iburyo)wa Nyanza FC

Ubuyobozi bwa Nyanza FC buremeza ko bwasinyishije umutoza mushya watozaga Motar FC yo mu kiciro cya kabiri.

Ikipe ya Nyanza FC isanzwe ikina ikiciro cya Kabiri yashyizeho umutoza mushya witwa Mushimiyimana Eric watoje amakipe atandukanye aho aheruka gutoza ikipe ya Motar FC.

Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye na Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille yemeje ko ikipe ifite umutoza mushya aho bagiranye amasezerano angana n’umwaka umwe.

Yagize ati “Twatanze itangazo duhamagara ababishoboye habaho ikizami umutoza Eric uba uwa mbere turumvikana.”

Perezida Camille akomeza avuga ko bahaye umutoza inshingano zo kuzageza Nyanza FC mu mikino ya kamparamaka (play-off) byaba na ngombwa akanayizamura mu kiciro cya mbere gusa icyo agomba kugeraho ari ukuyigeza mu mikino ya play-off.

Nyanza FC mu mikino ya shampiyona y’umwaka ushize yari mu kipe ya nyuma gusa Perezida Camille avuga ko hari impinduka zatangiye gukorwa ku buryo uyu mwaka bizagenda neza.

Nyanza FC yagiye ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo nk’amafunguro abakinnyi bagenerwaga atari meza ndetse abakinnyi ntibahembwe ndetse nta gahimbazamusyi bagenerwaga iyo babaga batsinze umukino ntibagahererwe ku gihe.

Perezida wa Nyanza FC Musoni Camille avuga ko ikipe ya Nyanza FC ifite inshingano zo kuzamura abana bakiri bato nta mukinnyi ihemba ahubwo bahemba abakozi kandi buri mukinnyi yahawe agahimbazamusyi(prime) bagenerwa zose naho ibijyanye n’amafunguro abantu ntibasanzwe barya bimwe ariko bagerageza gutunga abana kandi bakabaho neza.

Biteganyijwe ko umutoza Eric NSHIMIYIMANA azizanira abungiriza, atoje Nyanza FC asimbuye umutoza wayitozaga witwa Uwizeye Oscar warurangizanyije amasezerano na Nyanza FC.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article