Hashingiwe kuki hafatwa umwanzuro wo guca inzoga zirimo izizwi “nk’Ibyuma ?”

Inzoga nyinshi izirmo izikorerwa imbere mu gihugu zakuwe ku isoko

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, kimaze gufunga inganda 109 zenga inzoga, zirimo abaturage bari barise ‘ibyuma,’ inazambura uburenganzira bwo gukora, ndetse gitegeka ko inzoga zose zakorewe  muri izo nganda zikurwa ku isoko.

Iki kigo kivuga ko mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA imenyesha abakora, abatumiza, abagurisha ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zirimo gufunga inganda zikora ibinyobwa bisindisha ziri ku rutonde yasohoye, kandi ikuyeho impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.

Hashingiwe kuki hafatwa uyu mwanzuro ?

Ibiro bishinzwe itangazamakuru rya Guverinoma, Rwanda OGS, bitangaza ko ku mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage, Guverinoma y’u Rwanda isaba abakora, abakwirakwiza, abacuruza n’abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti ajyanye n’ihagarikwa n’ikurwa ku isoko ry’ibinyobwa byatangajwe.

Guverinoma  ivuga ko mu gufatanga iki cyemezo, yashingiye ku bintu bitandukanye.

Ivuga  ko “ Hashingiwe kureba ko izi nganda niba  zubahiriza amategeko y’lcyangombwa kibemerera gukora ibyo binyobwa , niba izi nganda zikorera ahantu hazwi kandi hemejwe mu gihe hatangwaga icyangombwa .

Yongeraho ko hashingiwe kandi ku kuba niba izi nganda zaba zifite   umukozi ushinzwe ikorwa ry’ibinyobwa ubifitiye ubushobozi cyangwa ubumenyi.

Mu bindi byashingiweho harimo kureba niba izi nganda zubahiriza amabwiriza agenga Ikimenyetso cy’Ubuziranenge (S-Mark), zubahiriza uburyo n’ibipimo byemewe mu gukora ibyo binyobwa, niba izi nganda zikoresha ibikoresho byemewe mu ikorwa ry’ibyo binyobwa, niba zifite  isuku ihagije mu ikorwa ry’ibyo binyobwa.

Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kandi cyanashingiwe mu kureba niba  ibinyobwa  bushyirwa mu macupa yabugenewe kandi hubahirizwa umwimerere w’ibyakozwemo ibinyobwa nk’uko byemejwe mu Cyangombwa kandi zikaba zifite inyandiko zigaragaza imikorere y’uruganda.

Guverinoma ivuga ko hagikomeje igenzura ku zindi nganda zikora ibinyobwa bisembuye, hagamijwe kureba ubuziranenge bw’ibinyobwa zikora no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Hari izari ku gipimo kiri hejuru 

Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro na RBA , yavuze  ko mu nzoga zakuwe ku isoko hari izari zifite uburemere kugeza ku gipimo cya 90%.

Ati “Muri rusange twari dufite ikibazo cyo kubwira abantu ngo mugabanye inzoga. Inzoga nyinshi nyine zirica. Ariko dufite ibibazo bibiri. Dufite ikibazo cy’inzoga zisanzwe abantu banywa cyane.Ariko noneho haje igikomeye kukiruta.Nta nubwo ari za nzoga umuntu zabicaga buhoro buhoro, ugasanga umuntu aranywa urwaga rufite dogere ya 5%,umubiri ushobora kwikiza bukeye, umuntu akaba yashobora guhinga.Ubu byavuye muri ya 5%,bigeze mu kindi kintu kitwa icyuma.Ibyuma rero akenshi uba usanga ari 40%,hejuru na 50% hari n’izo twapimye dusanga zifite 90%.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko abantu 50 bafunze bakekwaho gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu .

UMUSEKE.RW

Share This Article