Perezida Macron na Tshisekedi baganiriye ku bibazo bishegeshe RDC 

Perezida Macron na Tshisekedi baganiriye kuri Ebola

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron , yavuganye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi. , ku ngamba zihari mu guhangana n’icyorezo cya Ebola n’ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. 

Muri RDC icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira ndetse abo bikekwa ko bamaze kwandura iki cyorezo barenze 1000 . Ni mu gihe abo bikekwa ko bishwe nacyo barenze 200.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, rwahoze ari twitter, Emmanuel Macron yavuze ko yavuganye na Tshisekedi ku bijyanye n’icyorezo cya Ebola kiri mu Burasirazuba bwa Congo, agace n’ubundi kakirangwamo imirwano ingabo z’iki gihugu zihanganyemo  n’umutwe wa AFC/M23.

Perezida Macron ati “ Ejo  navuganye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC . Twaganiriye ku bijyanye n’ubuzima mu Burasirazuba bwa Congo , ku cyakorwa mu guhanga no kurwanya  Ebola. Twemeje ubushake mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo cy’ubuzima.”

Emmanuel Macron avuga ko ibihugu byombi byanaganiriye ku bufatanye mu bijyanye n’ubukungu by’umwihariko gushyira imbaraga urwego rw’abikorera.

Ikibazo cy’umutekano  cyakomojweho

Perezida w’Ubufaransa avuga ko banaganiriye ku kibazo cy’umutekano gikkomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “Hanyuma twanaganiriye ku kibazo cy’umutekano mu Burasizuba bwa Congo. Ubufaransa bushyigikiye imbaragaza ziri mu nzira y’amahoro mu kubuhariza ubusugire bwa Congo.

Muri Mutarama umwaka ushize, Perezida Emmanuel Macron yaganiriye kuri telefone na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Icyo gihe yasabaga ko M23   yahagarika imirwano, hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro vuba bishoboka, ndetse yizeza ko yiteguye gutanga ubufasha muri iyi nzira y’amahoro.

Nubwo ibiganiro byasubukuwe ariko kugeza ubu ntibitanga umusaruro ndetse impande zombi ntizisiba gushinjanya  ibitero.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *