Igihugu cya Iran cyatangaje ko gihagaritse ibiganiro by’ubuhuza no guhanahana amakuru na Leta zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe guhagarika intambara.
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahise byiyongeraho 7%.
Ikinyamakuru Tasnim gishamikiye kuri Leta ya Iran kivuga ko uyu mwanzuro wafashwe kubera ko Israel itubahiriza agahenge, igakomeza kugaba ibitero kuri Liban kandi mu biganiro byo guhagarika intambara harimo ingingo y’uko Israel ihagarika ibitero kuri Liban, yitwaje ho igamije gusenya umutwe wa Hezbollah.
Mu butumwa bwo kuri Telegram iki kinyamakuru kivuga ko kandi ubu Iran yafunze byuzuye inzira ya Hormuz inyuzwamo peteroli nyinshi mu Isi.
Iran kandi ivuga ko ishobora no gufunga inzira ya Bab al-Mandeb, iyi ikaba inzira y’ubucuruzi ihuza Inyanja itukura n’Ikigobe cya Aden [ Isi niyo ihanzeho amaso mu bucuruzi mpuzamahanga hagati ya Aziya, Afurika n’u Burasirazuba bwo Hagati].
Ubutegetsi bwa Iran buti ” Nta biganiro bizongera kuba kugeza igihe Israel izakura byuzuye ingabo mu bice yigaruriye bya Liban, ihagarika ibitero kandi kuri Liban na Gaza.”
Uyu mwanzuro wa Iran watumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihita byiyongeraho 7%.
Umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirazuba bwo Hagati ku buryo hari ubwoba ko intambara yeruye yakubura hagati ya Iran na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Iran irashinja Israel na Amerika kutubahiriza agahenge k’intambara ngo hasinywe amasezerano y’amahoro. Iran ivuga ko Israel yakomeje kugaba ibitero kuri Liban, yitwaje gutera abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ijoro ryo ku wa 1 Kamena 2026 yari yanditse ko yategetse Israel gusubira inyuma iva i Beirut muri Liban.
Trump kandi yari yavuze ko yavuganye n’umutwe wa Hezbollah nawo wemera guhagarika ibitero ugaba muri Israel.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
