Ishuri ribanza ryigenga rya Saint Augustin ryizihije isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, rinashimira abanyeshuri baryo bitwaye neza ribasonera amafaranga y’ishuri (minerval) ndetse rinahemba abandi ibikoresho by’ishuri.
Mu birori byo kwizihiza iyi Yubile, Umuvugizi w’iri shuri mu by’amategeko, Dr Simpunga Innocent, yabwiye UMUSEKE ko bateganyije ibihembo bitandukanye bigamije gushimira abanyeshuri bahize abandi, haba mu mashuri y’inshuke no mu mashuri abanza.
Yagize ati: “Abo twasoneye minerval y’igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha w’amashuri ni umwana wahize abandi muri buri mwaka kuva mu wa Kane kugeza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza, ndetse n’uwahize abandi muri buri rwego rw’ishuri ry’inshuke, kuva mu mwaka wa Mbere kugeza mu wa Gatatu.”
Dr Simpunga yavuze ko abandi banyeshuri batsinze neza bahawe ibikoresho bitandukanye by’ishuri birimo ibikapu, amakaye n’amakaramu.
Yagaragaje ko bishimira umusaruro ishuri rimaze kugeraho, avuga ko bamwe mu bahize biga muri iri shuri ubu ari abatwara indege, abandi bakaba bakorera inzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu gihe hari n’abakorera inzego z’umutekano.
Perezida w’Ababyeyi barerera muri iri shuri, Mwumvaneza Kennedy, yavuze ko nibura 90% by’abana biga muri iki kigo batsinda ibizamini.
Yagize ati: “Ubumenyi abenshi bakuye muri iri shuri bwatumye bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Yakomeje avuga ko Ishuri rya Saint Augustin riri mu bigo 10 bya mbere bihora bitsindisha neza abana.
Uhagarariye Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye muri ibi birori, Igiraneza Rosine, yavuze ko uburezi bufite ireme budashoboka hatabayeho ubufatanye bw’impande zose, zirimo abarimu, abanyeshuri ndetse n’imfashanyigisho zihagije.
Yagize ati: “Uburezi ntabwo ari nk’amaterasi yikora. Hari byinshi bisabwa kugira ngo bugire ireme kandi bugere ku ntego zabwo.”
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 ryatangira gukora, abarenga 600 bamaze kuhiga bakaharangiriza.
Buvuga kandi ko abanyeshuri baryigamo bahabwa ubushobozi bwo gukoresha neza indimi enye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.







MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
