Burera: Mu murenge wa Bungwe humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’amayobera rw’umukobwa w’imyaka 23, wasanzwe mu nzu afungiranye yapfuye bikekwa ko yishwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Gicurasi 2026, mu Kagari ka Bungwe, niho humvikanye iriya nkuru.
Nyakwigendera bivugwa ko yari asanzwe acuruza ibintu bitandukanye byiganjemo ibyo kurya no kunywa (cantine), amakuru atangwa n’abaturage avuga ko basanze afungiranye mu nzu yapfuye.
Urupfu rw’amayobera bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi basiga bamufungiranye.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateje urwo rupfu.
Yagize ati “Urupfu rw’uwo mukobwa rwamenyekanye ndetse Polisi n’abashinzwe kugenza ibyaha bajyayo.”
Umurambo we woherejwe ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzumwa, ndetse haracyakusanywa amakuru yafasha mu kumenya icyateye urwo rupfu.
UMUSEKE.RW
