Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo zimwe muri hoteli zo mu gihugu kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.
RDB ivuga ko yafunze by’agateganyo Century Park Hotel and Residences yo mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden Park Hotel yo mu karere ka Rubavu.
Uru Rwego ruvuga ko iki cyemezo cyashingiwe ku bugenzuzi rwakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteli.
RDB ivuga ko mu igenzura yakoze yasanze aya mahoteli afite ibibazo by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo bityo ko kuzifungira ibikorwa ari n’umwanya wo kwigenzura no gukosora ibyo bibazo.
Yanibukije abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo kubahiriza ibisabwa muri urwo rwego.
Umuyobozi Mukuru wa Nengo Eden Hotel iri mu Karere ka Rubavu iri mu zafunzwe, Eric Rukinirwa, yabwiye UMUSEKE ko RDB yari yabanje kubasura ndetse ibasaba kugira ibyo bakosora mbere yuko ifata icyemezo cyo gufunga.
Yagize ati “ Bari badusuye basanga hari ibyo tutaruzuza ariko byari biri mu nzira tubigeze kure. Iyo umaze kubyuzuza urongera ukabereka babona bimeze neza bakagufungurira nta kibazo.”
Yakomeje ati ” Mu cyumweru gishize bari batugezeho, ariko tubirimo ku buryo ejo bundi byaba byakemutse. Hari ibyo badusabye gukosora turabikora ku buryo mu minsi iri imbere bohereza irindi tsinda bakareba ko byakosotse ku buryo bazadufungurira.”
RDB ivuga ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa kandi izafata ingamba zikwiye zirebana n’amategeko aho bizaba ngombwa.

UMUSEKE.RW
