Rayon iri kugenda runono myugariro wa Police FC

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yatangiye gutekereza abakinnyi bazayifasha muri urwo rugamba. Mu batekerezwa, harimo Ishimwe Christian wasoje amasezerano muri Police FC.

Uyu mwugariro w’ibumoso, yifujwe na Murera mu myaka ibiri ishize mbere y’uko asinyira ikipe y’Abashinzwe Umutekano.

Amakuru ava mu Nzove, ahamya ko Ishimwe yongeye gutekerezwa ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangiye kugirana ibiganiro nawe, cyane ko yasoje amasezerano aho yakinaga.

Gutekereza uyu myugariro, birahurirana n’uko uwahakinaga, Ganijuru Elie nawe yasoje amasezerano.

Uretse uyu mukinnyi Murera iri gutekereza, bivugwa ko Haringingo Francis uyitoza, ari no gutekereza ku munyezamu wayo, Niyongira Patience mu gihe Kwizera Olivier yaba atongereye amasezerano.

Christian yaciye mu makipe arimo Marine FC, AS Kigali na APR FC atatinzemo mbere y’uko aza muri Police FC.

Ishimwe Christian [6] yasoje amasezerano muri Police FC
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *