Impamvu umwiherero w’Amavubi wimuriwe mu Misiri

Umwongereza utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Stephen Constantine, yavuze ko bahisemo kujya gukorera imyitozo mu Misiri aho kugaruka i Kigali kubera ko bashobora kugira amahirwe yo kuhakinira umukino mpuzamahanga wa gicuti nyuma y’uko muri Maroc bitakunze.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryasohoye Itangazo ryageneye abanyamakuru, rivuga ko imikino mpuzamahanga ya gicuti Amavubi yagombaga gukinira i Marrakech muri Maroc, itakibaye ku bw’impamvu z’umutekano w’iki gihugu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko aho kugaruka i Kigali, Amavubi yakomereje umwiherero mu Misiri mu rwego rwo kubyaza umusaruro ikiruhuko cyashyizweho na FIFA ku makipe y’Ibihugu.

Nyuma y’uko benshi bibajije impamvu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itagarutse gukorera umwiherero i Kigali, Stephen Constantine uyitoza, we yasobanuye impamvu yatumye bahitamo kujya i Cairo.

Ati “Tugiye kumara iminsi ine cyangwa itanu mu Misiri aho tuzakorana n’abakinnyi. Turizera ko tuzahabona umukino. Ubaye umukino mpuzamahanga byaba ari byiza kuri twe ariko n’ubwo waba ari uw’ikipe isanzwe nta kibazo. Icyo dukeneye ni ugukorana imyitozo n’aba bahungu kugira ngo twitegure neza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.”

Ubwo uyu mutoza yari abajijwe impamvu yahisemo gukomereza umwiherero mu Misiri aho kugaruka mu Rwanda, yasubije ko mbere yo kujyayo habanje kubaho icyifuzo cyo gukinira i Kigali na Uganda n’Ibirwa bya Comorés ariko ntibikunde, agahitamo kujya i Cairo ku bwo kuba haba amahirwe yo gukina umukino wa gicuti.

Ati “Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. Twagerageje kureba ko hari imikino twakinira hanze ya Marrakech, twabajije Tanzania na Uganda niba baza. Uganda yagize impamvu. Tanzania igiye kurekura abakinnyi basubire mu makipe yabo. Rero amahitamo yari ugusubira i Kigali tukitoza cyangwa tukitoreza mu Misiri.”

Yongeyeho ati “Kwitoreza mu Misiri biruta kutagira ikintu na kimwe ukora. Ntabwo twajya mu rugo ngo birangirire aho. Byaba ari ugusesagura amafaranga, umwanya n’imbaraga kuri buri wese. Tugomba kwitoza.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko uyu mwiherero bagiye gukorera mu Misiri, uzaba igihe cyiza cyo kureba abakinnyi be bashya barimo nka Noam Emeran Fritz wahagamagawe bwa mbere ariko kandi bizaba umwanya wo gukomeza kumenyerana. Iyi kipe irimo kandi Umutoza w’Abanyezamu mushya, Umunya-Brésil Ramos Dal Solio Rogerio.

Tariki ya 11 Kamena 2026, ni bwo biteganyijwe ko uyu mwiherero uzarangira, abakina mu Rwanda n’abari mu biruhuko bakagaruka i Kigali mu gihe abandi batuye i Burayi nabo ari cyo gihe bazahita basubirira mu miryango yabo.

Bahisemo gukomereza mu Misiri mbere yo kugaruka i Kigali
Bavuye muri Maroc badakinnye ku bw’impamvu z’umutekano
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Serge Mwambari
Umutoza yavuze ko yifuza kuzareba Noam Emeran Fritz yitozanya na bagenzi be
Aho kugaruka i Kigali, Amavubi yahisemo kubanza guca mu Misiri
Constantine yavuze ko kujya mu Misiri biruta guhita bagaruka i Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *