Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro i Londres mu Bwongereza mu nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byasinye agamije kugera ku mahoro arambye.
Ni ibiganiro byabaye Ku wa 24 Kamena 2026 , bihuza abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, rivuga ko muri iyi nama ya Gatandatu ya Komite Ihuriweho Ishinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano, yabereye i Londres mu Bwongereza hasuzuwe intambwe imaze guterwa kuva inama iheruka yari yabaye muri Mata 2026.
Rigaragaza ko abagize iyo Komite bagaragaje impungenge zikomeye zishingiye ku kongera gukara kw’ mirwano, ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) bigabwa ku baturage, ndetse n’ubuzima bukomeje kuba bubi mu Burasirazuba bwa RDC, harimo n’icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira aka gace.
Hemeranyijwe ko hakenewe byihutirwa ibikorwa bifatika bituma agahenge k’intambara kubahirizwa mu buryo bunoze.
Itangazo riti “RDC yatanze amakuru ku bikorwa iri gukora byo guca intege no kurandura umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda rwatanze amakuru ku buryo ruri gukuraho ingamba z’ubwirinzi.”
Aho i Londres mu Bwongereza , u Rwanda na Congo byiyemeje gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye Amasezerano y’Amahoro byasinyanye ku wa 27 Kamena 2025.
Ibihugu byombi byiyemeje kugabanya umwuka mubi n’amakimbirane cyane cyane mu gace ka Minembwe, no gukoresha ubushobozi n’ijambo bifite ku mpande zihanganye kugira ngo iyi ntego igerweho.
Itangazo rihuriweho rivuga ko kandi u Rwanda na Congo byiyemeje gutanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23 bitange umusaruro.
Riti “Kubaka icyizere hagati y’impande zombi, harimo kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo byakongeza ubushyamirane, nk’imvugo zishobora kubangamira cyangwa kundindiza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’Amasezerano ya Washington.”
Mu minsi 15 inama y’Urwego Ruhuriweho Rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano izaterana nk’uko byanzuriwe i Londres.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC binyuze muri ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, byasinye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na America.
Ayo masezerano akaba yarimo ingingo zo gusenya no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, aya masezerano yashimangiwe ubwo Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bayasinyaga imbere ya Perezida Donald Trump, ndetse hazamo n’ingingo z’ubukungu hagati y’ibihugu byombi n’akarere.
Aya masezerano iyubahirizwa ryayo ntabwo ryashimwe n’abahuza, aho Leta ya RDC ishinjwa kwanga gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’u Rwanda rugashinjwa kudakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
U Rwanda rwo ruvuga ko rurajwe inshinga no kubahiriza ibyo rwiyemeje, ariko ko ingamba z’ubwirinzi zizavaho ari uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubanje kurandurwa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
