Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ryatangaje ingengabihe y’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 [GMT].
ARPST yatangaje ko muri iri rushanwa hazakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.
Muri ruhago mu cyiciro cy’abakuze [Catégorie A], hazakina RAC FC na CHUB FC tariki ya 5 n’iya 12 Kamena umukino ubanza n’uwo kwishyura.
Muri Catégorie B [abafite imyaka yo hasi] mu mupira w’amaguru, hazakina RBC FC na DGIE FC tariki ya 5 n’iya 12 Kamena 2026.
Muri Volleyball y’abagabo mu cyiciro cya Catégorie A, hazakina CHUB na RAC tariki ya 5 n’iya 12 Kamena.
Muri Volleyball y’abagabo mu cyiciro cya Catégorie B, hazakina Rwandair na NISR tariki ya 5&12 Kamena.
Mu cyiciro cy’abagore muri Volleyball muri Catégorie B, hazakina Wasac na RBC tariki ya 5&12 Kamena.
Muri Basketball muri mu cyiciro cya Catégorie A mu bagabo, hazakina RAC na RTDA tariki ya 5 n’iya 12 Kamena.
Muri Basketball muri mu cyiciro cya Catégorie B mu bagabo, hazakina NISR na DIGIE tariki ya 5 n’iya 12 Kamena.
Muri iyi mikino, hazabarwa amanota buri kipe izaba ifite mu mikino yombi, kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe cy’irushanwa ry’uyu mwaka.





UMUSEKE.RW
