Abandi bakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe harimo Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere, Ushinzwe Imicungire y’abakozi ndetse n’Ushinzwe inguzanyo za VUP bitabye Ubugenzacyaha i Huye.
Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bantu bakurikirana ibibera mu Karere ka Nyamagabe bavuga uyu munsi ku wa Kane ari bwo Ushinzwe inguzanyo za VUP yitabye RIB n’Ubushinjacyaha bitandukanye n’amakuru ejo twari twabagejejeho aho abandi bayobozi bitabye.
RIB yatumije byihutirwa abakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe
Abahaye amakuru bari bibeshye ko ari muri batatu bitabye Urwego rw’Ubugenzacyaha kuwa Gatatu.
Amakuru yemeza ko hari amafaranga yanyerejwe, ndetse hakaba hari n’amasoko yahawe ba Rwiyemezamirimo ari nk’agakingirizo ka bamwe mu bagize Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe.
Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE yagize ati: “Usibye umuhanda wa Ryarubondo ndetse n’isoko ryaho, inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha zizagenzure mu buryo bwimbitse uwahawe amasoko yo kubaka ibigo by’amashuri yose yo mu Karere ka Nyamagabe, harimo akaboko katagaragara k’abayobozi.”
Akomeza avuga ko izo nzego zikoze iperereza zabibona kuko ari kibazo kizwi.
Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bitabye urwego rw’Ubushinjacyaha ku isaha ya saa tatu (09h00 a.m) za mu gitondo.
Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrande yabwiye UMUSEKE ko buri mwaka w’ingengo y’imari, Akarere kimwe n’izindi nzego za Leta bakorerwa ubugenzuzi n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.
Kandi ko ibyavuye muri iyo raporo bigenzurwa n’inzego zitandukanye, zirimo Inteko ishinga amategeko, Ubugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha.
Ati “Izo nzego ziba zishobora gusaba ibindi bisobanuro uwo ari we wese watanga amakuru ku byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Iki ni cyo gikorwa kiri gukorwa mu Turere harimo n’Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko, kuri raporo y’ubugenzuzi y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2023-2024.”
Yakomeje agira ati “Abakozi babazwa bari mu kazi kabo gasanzwe kandi ni na ko biri kuri aba mwagaragaje. Igikorwa kiri gukorwa n’Ubushinjacyaha.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW
