Rusizi: Ubuyobozi bufite umukoro wo kubaka inzu 1,126 z’abarokotse Jenoside

Zimwe mu nzu zatangiye kuzamuka

Rusizi: Ubuyobozi bufite umukoro wo kubaka bushya inzu zigera ku 1126 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biherutse gutangazwa n’umuyobozi w’akerere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye tariki ya 3 Mata,2026 kigaruka ku bikorwa bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze ko aka karere kagiye guhuza imbaraga izo nzu zikubakwa bushya. Ni inzu zubatswe  mu myaka ya 1995, 1996, 1997, na 1998, mu buryo butagezweho, ubu zikaba zitasanwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko iki kibazo cy’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu nzu zishaje gihangayikishije, ko icyo bagiye gukora ari ubufatanye, no kwegeranya imbara kugira ngo izo nzu zubakwe batuzwe neza.

Ati “Inzu zigera ku 1,126 z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zarashaje, zubatswe mu buryo butagezweho ntabwo  zasanwa, ahubwo tugiye guhuza imbaraga kugira ngo zubakwe bundi bushya.”

Uyu Muyobozi w’akarere ka Ruizi yakomeje avuga ko izo nzu zitezweho gutuza neza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu batuye mu nzu zishaje.

Yanavuze ko zizubakwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere, Ministeri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  n’abafatanyabikorwa.

Zimwe muri izo nzu hari izatangiye kubakwa mu bice bitandukanye by’aka karere nko muri Murangi, Munyove, Gatsiro na Mashesha.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *