Umukino watsinzwemo ibitego bibiri, ukabonekamo amakarita atukura atatu, urangiye Ikipe y’igihugu ya Mexique /Mexico ari yo itahanye amanota atatu ya mbere mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 irimo kubera muri Mexico, Leta zunze ubumwe za America na Canada, nyuma yo gutsinda Africa y’Epfo.
Muri Estadio Azteca ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 87,500 niho hanatangiriye ibirori biryoheye ijisho byo gufungura imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino wabimburiye indi watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00), Mexico yahabwaga amahirwe, ariko byari binitezwe ko Africa y’Epfo ishobora kwihagararaho igakina yugarira ariko inyuzamo igasatira.
Byaje kugaragara ko urwego rwa Africa y’Epfo atari rwiza muri iri rushanwa, amakosa y’abakina inyuma, kudahana imipira ngo igere ku bataha izamu no kugorwa cyane gutera mu izamu ry’uwo bahanganye.
Ku munota wa 9′ w’umukino Julián Quiñones yafunguye amazamu ku ruhande rwa Mexico.

Igice cya mbere ni uko cyarangiye, Africa y’Epfo yasabwaga kwishyura siko byagenze yakomeje gukora amakosa akomeye.
Ku munota wa 49′ myugariro Sphephelo Sithole wa Africa y’Epfo yeretswe ikarita itukura ku ikosa yakoze asigaye wenyine n’umukinnyi wa Mexico bibarwa ko yamubujije amahirwe yo gutsinda igitego.
Bidatinze ku munota 67′ Raúl Jiménez yatsinze igitego cya kabiri cya Mexico.
Ku munota wa 84′ umukinnyi Themba Zwane yeretswe ikarita itukura Africa y’Epfo basigara ari 9 mu kibuga.
Ku munota wa 90 + 2′ César Montes wa Mexico na we yabonye ikarita itukura ku ikosa ribi yakoreye umukinnyi wa Africa y’Epfo waganaga mu rubuga rw’amahina rwa Mexico.
Uyu mukino wayobowe na Wilton Sampaio ukomoka muri Brazil.
Africa y’Epfo idakunzwe muri Africa bitewe n’ibikorwa by’urugomo ku bandi Banyafurika bikorwa na bamwe mu baturage ba kiriya gihugu, hari abafana bo muri Nigeria bagaragaye bambaye imyenda ya Mexico.
Ku mbuga nkoranyambaga byakunze kuvugwa ko Abanyafurica bazashyigikira amakipe yandi azakina na Africa y’Epfo.
Africa y’Epfo izasubira mu kibuga ku wa Kane tariki 18 /06/2026 ikina na Czech Republic hazaba ari saa 18h00.

UMUSEKE.RW
