Umuryango wa Rayon Sports n’abakunzi bawo by’umwihariko abatuye mu Karere ka Rubavu, wibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, basiga baremeye uwayirokotse.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026 mbere y’umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports kuri Stade Umuganda.
Umuryango mugari wa Rayon Sports, wari uyobowe n’umuyobozi wawo, Murenzi Abdallah n’abandi ba-Rayons barimo Martin Rutagambwa, Dr. Emile Rwagacondo n Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.
Aba bose ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, babanje gukora urugendo rwabereye mu Mujyi wa Rubavu, rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi, ahazwi nko kuri ‘Commune Rouge’.
Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyaranzwe no kumva ubuhamya bw’abayirokotse ndetse no kuremera imiryango ibiri yayirokotse mu rwego rwo kuyereka ko itari yonyine nu bwo yagizweho ingaruka na Jenoside.
Ati “Dufitanye amateka ya bugufi cyane n’ibyabaye muri iki gihugu. Uko Abatutsi bahuraga n’ibibazo na Rayon Sports yarabigiraga. Muri 1987 ubwo habaga umukino Rayon Sports igatsinda Etincelles FC igatwara igikombe, Abatutsi bose bo muri uyu mujyi bahuye n’ibibazo.”
“Urumva ko Rayon Sports yagiye ihuzwa n’amateka y’amacakubiri. Ndashimira Perezida wa Federasiyo ku buryo bakomeje kwimakaza indangagaciro z’umukino kuko tuzisobanukiwe neza twabana neza mu mahoro n’urukundo.”
Nyuma y’iki gikorwa, Rayon Sports yanganyije na Rutsiro FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League].
Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.




UMUSEKE.RW
