Akademi yigisha Ikidage mu Rwanda yatanze impamyabumenyi mpuzamahanga ku banyeshuri barangije amasomo y’ururimi rw’Ikidage.
Abahawe impamyabumenyi ku wa 19 Mata 2026 ni abatsinze ikizamini mpuzamahanga kizwi nka ECL mu rurimi rw’Ikidage mu byiciro bya B1, B2 na C1.
Egide Ntihinyuzwa, umwe mu barangije amasomo y’icyiciro cya B1 mu rurimi rw’Ikidage, yavuze ko kwiga uru rurimi byamugiriye akamaro cyane.
Ati: “Ikidage ni nk’izindi ndimi zose, gisaba kwiyemeza no kudacika intege. Kuba nahawe iyi mpamyabumenyi bizamfasha kwiga ibindi byiciro bikurikira.”
Ornella Mugisha, wahawe impamyabumenyi ya B1, avuga ko kwiga indimi zitandukanye ari byiza cyane kuko bituma urushaho guhura no kumenyana n’abantu benshi ndetse agahamya ko nta muntu ukwiye kubaho azi ururimi rumwe.
Ati: “Natangiye kwiga muri Kanama umwaka ushize, nyuma nkora ikizamini cya ECL. Ibikoresho, inyigisho n’abarimu b’abahanga byamfashije kugera ku ntsinzi.”
Divine Mugeni nawe avuga ko nyuma yo kubona iyi mpamyabumenyi ahanze amaso kujya kwiga ubuvuzi mu gihugu cy’Ubudage, ndetse no guhobera amahirwe yose aturuka muri icyo gihugu.

Mwizerwa Mulisa, Umuyobozi wa German Language Academy mu Rwanda, yavuze ko bishimira ko ubu abanyeshuri mu Rwanda bakora ibizamini bya ECL bakabona icyemezo mpuzamahanga batagombye kujya kugikorera hanze.
Ati: “Mbere, abanyeshuri barangizaga amasomo y’Ikidage ariko ntibabone aho bakorera ibizamini bya ECL. Bamwe byabasabaga kujya kubikorera mu mahanga bikabahenda cyane. Ubu impamyabumenyi bazibonera mu gihugu cyabo.”
Ku wa 21 Ukuboza 2025 ni bwo hatangajwe ko mu Rwanda hazajya hakorerwa ikizamini mpuzamahanga cya European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages (ECL) mu rurimi rw’Ikidage.
Akademi y’Ikidage mu Rwanda ivuga ko muri Gashyantare 2026 yakiriye abagera kuri 34, mu gihe muri Mata abiga Ikidage bikubye kabiri, hakorwa ibizamini bigera kuri 224.
Ni mu gihe hatangiye kwandikwa abazitabira ibizamini bya ECL muri Kamena 2026 biteganyijwe ku wa 12 na 13 Kamena.
Kugeza ubu, abaturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibirimo Zimbabwe na Kameruni bari mu baza i Kigali kuhakorera impamyabumenyi ya ECL mu rurimi rw’Ikidage.
Iyi mpamyabumenyi ya ECL itangwa gusa mu bihugu 5 bya Afrika: Misiri, Algeria, Morocco, Repubulika ya Congo n’u Rwanda.




NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW
