Perezida wa Centrafrique yakiriye abo mu Ngabo z’u Rwanda

Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Gen. Nyakarundi

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique , Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse ko izo Ngabo zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba.

Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye na Gen Zéphirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika, byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano hagati ya Repubulika ya Centrafrique n’u Rwanda.

U Rwanda na Centrafrique ni ibihugu bimaze kubaha umubano uhamye ushingiye ku bufatanye mu by’umutekano.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo Gihugu.

Muri 2020 kandi u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique ubwo inyeshyamba zari ziyobowe na François Bozize zari zisumbirije ubutegetsi ndetse ziri mu bilometero bike ngo zigaruriwe Umurwa Mukuru zikureho ubutegetsi.

Binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu byombi , u Rwanda rwanafashije iki gihugu mu gutoza abasirikare bacyo. Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare 438, ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo muri Werurwe 2025.

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, abayobozi bakuru ndetse n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Gen. Nyakarundi
Perezida Faustin-Archange Touadéra aramukanya n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *