Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko u Burusiya bwabagabyeho ibitero by’indege zitagira abapilote ‘drones’ 611 na misire 70 mu mijyi itandukanye y’icyo Gihugu by’umwihariko mu murwa mukuru i Kyiv.
Ibitero byahitanye abantu icyenda, bisiga abaturage 140,000 muri Kyiv nta muriro w’amashyarazi bafite.
Ibi bitero byagabwe kuva mu ijoro rya tariki 14 Kamena 2026, kugera mu rucyerera rwa tariki 15 Kamena 2026.
Itangazo ry’Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere rivuga ko u Burusiya bwabagabyeho ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote ndetse na misile zirimi izirasirwa mu kirere ndetse no ku butaka.
Ibi bitero ngo byari bigizwe ba ‘drones’ 611 na misire 70, bigabwa by’umwihariko mu mujyi wa Kyiv no mu yindi mijyi irimo Dnipro na Kharkiv.
Ingabo za Ukraine zigambye ko ubwirinzi bwazo bwo mu kirere bwahanuye drones 632 ndetse na misile 50.
Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.
Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.
U Burayi na Leta zunze Ubumwe za Amerika babarijwe ku ruhande rwa Ukraine ndetse baruha ikoranabuhanga ryose n’intwaro zigezweho. U Burusiya nabwo bwabonye ubufasha buturutse mu bihugu birimo Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aherutse gusaba ko yahura na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, ngo baganire ku ihagarikwa ry’iyo ntambara ariko Putin aramutsembera.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
