Huye: Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’Umurenge wa Gishamvu, ndetse na Gitifu w’akagari ka Ryakibogo bakubiswe bari mu kazi, aho umwe yanakomeretse cyane mu mutwe.
Ifoto UMUSEKE wabonye igaragaza ko Gitifu w’Akagari ka Ryakibogo yakomeretse cyane mu mutwe, amakuru avuga ko yatewe amabuye n’abaturage.
Amakuru kandi avuga ko uyu Gitifu yajyanywe kwa muganga mu Bitaro by’i Huye.
Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakorana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, avuga ko hashize icyumweru Gitifu w’uyu murenge wo mu karere ka Huye, yakubiswe n’abantu ubwo yari kumwe na DASSO, bagiye mu gikorwa cyo guca ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uyu muyobozi na bagenzi be ngo binjiye mu rugo bakekaga ko rukorerwamo kanyanga, baranayihabona nyuma basohotse basanga hari abantu babateze, bakubita abo bayobozi harimo na Gitifu w’umurenge wa Gishamvu.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyakibanda, ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.
Niyibizi Boniface, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu bivugwa ko ari mu basagariwe, UMUSEKE wamubajije icyo avuga ku byabaye, ariko yumvise ikibazo, atubwira ko ari mu nama, yaza kongera kutuvugisha.
Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarongera kutuvugisha. Inzego zisumbuye kuri Gitifu, na zo twabajije zirinze kugira icyo zibivugaho.
Hari amakuru avuga bariya basagariye Gitifu w’Umurenge wa Gishamvu n’abandi bayobozi bamaze gutabwa muri yombi.
Mu mezi ane ashize, mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, nabwo urugomo nk’uru rwavuzwe kuri Gitifu w’umurenge wa Ruhashya, ubwo nabwo yari mu bukangurambaga bwo kumena inzoga zitemewe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
