Ikipe y’Ingabo ibifashijwemo n’abarimo kapiteni wayo, Djibril Quattara, yasezereye Les Aigles du Congo yo muri RDC nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-1 mu mikino yombi y’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi, wabereye kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Ni umukino kandi wari ufite igisobanuro kinini ku mpande zombi, cyane ko yaba APR FC cyangwa Les Aigles du Congo, zagiye gukina uyu mukino ku munsi nyiri zina wawo.
APR FC yari yatsindiwe muri RDC igitego 1-0, yari ishyigikiwe n’abakunzi Bayo benshi ndetse n’Ubuyobozi bwayo bwari muri Stade Amahoro.
Taleb utoza APR FC, yari yazanye mu kibuga, Dauda Yussif wari wasimbuye Ronald Ssekiganda wari ufite ikarita itukura.
Ku munota wa 33 w’umukino, kapiteni w’ikipe y’Ingabo, Djibril Quattara yari ahagurukije abakunzi babo ubwo yafunguraga amazamu.
Iki gitego cyatangaga umutekano kuko amakipe yombi yari ahise anganya igitego 1-1 mu minota 45 gusa.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye APR FC ikomeje kuyobora n’igitego 1-0.
Ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya Kabiri, APR FC yari mu rugo, yakomeje kotsa igitutu abanye-Congo ishaka igitego cya Kabiri.
Ku munota wa 55 w’umukino, Quattara yakorewe ikosa ryari nko muri metero 25-30 uvuye ku izamu rya Les Aigles du Congo.
Ishimwe Christian yahise ayitsinda neza, maze abari muri Stade Amahoro bongera kwinaga ibicu.
Byongeye guhumira ku mirari ku banye-Congo ku munota wa 77 ubwo Djibril Quattara yongeye kubona inshundura.
Hari kuri penaliti yari akorewe n’umunyezamu w’ikipe bari bahanganye, maze ikipe y’Ingabo itsinda igitego cya Gatatu.
Mu rwego rwo gucunga ibitego neza, Taleb yahise akora impinduka akuramo Togui wahise asimburwa na Ngabonziza Pacifique watanze Umutekano hagati mu kibuga.
Byatumye APR FC icunga neza ibitego byayo, umukino urangira yegukanye intsinzi y’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
ikipe y’Ingabo izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Zamalek SC yo mu Misiri na AS Port yo muri Djibouti.
Umukino ukirangira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahise asanga abakinnyi mu rwambariro maze buri umwe ahabwa agahimbazamusyi kangana n’amadolari 500 ya Amerika.





UMUSEKE.RW

