Ruhango: Njyanama yishimira ibyakozwe mu myaka 5 harimo kugabanya ubukene mu baturage

Meya Habarurema Valens yagaragaje ishusho ngari y'ibyagezweho mu nkingi 3

Ubwo hamurikwaga ibyagezweho muri manda y’Inama Njyanama y’Akarere, hari abasabye ko imihanda ibahuza na Karongi ndetse na Nyamagabe yashyirwamo kaburimbo kugira ngo byoroshye ubuhahirane.

Igikorwa cyabanjirijwe no kugaragaza ibyagezweho muri manda y’imyaka 5 Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango imaze.

Amashanyarazi mu mwaka wa 2021 yavuye kuri 58,60% ubu ageze kuri 92%. Amazi yavuye kuri 57,63% muri uwo mwaka wa 2021, ingo ziyafite zigeze kuri 93%, nkuko Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Rutagengwa Gasasira Jerôme abivuga.

Rutagengwa yongeraho ko mu mwaka wa 2021 bubatse imihanda ya kaburimbo ifite ibirometero 3,7 muri uyu mwaka bakaba bamaze kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kirometero 9,2.

Ruhinguka Alexandre utuye mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, yabwiye UMUSEKE ko bifuza ko abazagaruka muri manda itaha y’Inama Njyanama y’Akarere, bakora ubuvugizi kugira ngo umuhanda ubahuza n’Akarere ka Karongi ushyirwemo kaburimbo.

Uyu muturage yavuze ko undi muhanda wa kaburimbo abazayobora manda itaha bakwiriye gukoraho ubugizi, ari uhuza Umujyi wa Ruhango n’umurenge wa Kaduha w’Akarere ka Nyamagabe.

Ati: “Iyi mihanda ibiri iramutse ishyizwemo kaburimbo yakoroshya ingendo, ndetse n’ubuhahirane hagati y’abaturage.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerôme avuga ko hashize igihe abaturage basaba ko iyi mihanda ibahuza n’utu Turere twombi ishyirwamo kaburimbo, kandi ko ubusabe bwabo bufite ishingiro.

Ati: “Gusa icyo twishimira ni uko nta hantu wasanga hakiri icyaro, kuko ahenshi usanga hari umuriro w’amashanyarazi, amazi, n’amashuri.”

Rutagengwa avuga ko mu bindi bishimira harimo kuba baragabanyije ubukene ku gipimo cya 15% buvuye kuri 26.2% mu mwaka wa 2021 ubwo Inama Njyanama y’Akarere yari itangiye manda y’imyaka 5.

Muri iyi manda y’imyaka 5 Akarere kakoresheje Ingengo y’Imali ingana na miliyari 152,5Frw.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Rutagengwa Gasasira Jerôme avuga ko ibyagezweho muri iyi manda ari byinshi
Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste yifatanije n’abagize Inama Njyanama y’Akarere muri iki gikorwa
Muri iki gikorwa, buri Mudugudu, Akagari, n’Umurenge byari bihagarariwe
Inyubako Akarere ka Ruhango gakoreramo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *