Ibyo kumenya ubu ku mushinga wagutse w’Umuvumba uzahindura imibereho ya benshi

Muri rusange umushinga w'Umuvumba niwuzura ni uko bateganya ko hazaba hameze

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva n’abandi bayobozi basuye umushinga wagutse w’Urugomero rwa Muvumba uherereye mu Karere ka Nyagatare, ukaba ari umwe mu mishinga y’ingenzi ishyigikira iterambere rirambye ry’u Rwanda, uzanahindura imibereho ya benshi.

Richard Nyirishema, Umuyobozi wa Rwanda Water Resources Board (RWB), avuga ko uyu mushinga ugeze kuri 61.5% wubakwa bikaba biteganywa ko uzarangira muri Werurwe 2027.

Yavuze ko uyu mushinga uzakemura ibibazo bine, icya mbere ni amazi akenewe mu kuhira imyaka ngo abaturage bihaze mu biribwa.

Umushinga uzatanga Metero kibe 50,000 ku munsi azakoreshwa mu nganda. Yavuze ko amazi azabyazwa umusaruro agatanga amashanyarazi agera kuri MW 1.

Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzafasha mu gukumira imyuzure bitewe n’uko amazi ari muri dam aba agenzurwa neza.

Yagize ati “Umushinga watangiye kubakwa muri 2023, tugateganya ko uzaba warangiye kubakwa muri 2027 mu kwezi kwa gatatu. Tugeze kuri 61.5% dusa naho dufite ubukererwe buke, turabara 6%, ariko byatewe n’ibihe by’imvura bitubuza kubaka, ariko muri iki gihe cy’impeshyi twongeyemo abakozi n’ibikoresho.”

Minsiitir w’Intebe Justin Nsengiyumva ubwo yasuraga aho imirimo igeze

Kugeza ubu ngo hatangiye kubakwa kimwe cya gatatu cy’ahashobora kuhira imyaka, nibura mu mwaka wa 2029 bateganya ko umusaruro uzaba wabonetse uvuye muri uko kuhira imyaka.

Muri 2029 kandi ngo nibwo nibura uyu mushinga uzaba uha amazi meza abaturage.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yashimye aho imirimo igeze, asaba abarimo kubaka gushyiramo imbaraga kugira ngo batazahusha igihe giteganyijwe cyo kuba umushinga wo kubaka damu waba warangiye.

Ibi bizafasha Igihugu kwihaza mu biribwa, biteze imbere imibereho myiza, kandi binongere ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe.

Muri rusange uyu mushinga uterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (African Development Bank, AfDB), uzatwara miliyoni magana z’ama-EURO.

Damu yubakwa izaba ishobora kubika metero kibe 55,000 z’amazi
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka damu izarangira muri Werurwe 2027
Muri uyu mushinga hazaba harimo n’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga MW 1
Abaturage bazabona amazi yo kuhira imyaka yabo

UMUSEKE.RW

Share This Article