Ikigo cya Uber cyatangaje ko cyahagaritse ibikorwa byacyo muri Nigeria no muri Uganda .
Iki kigo kivuga ko cyafashe uyu mwanzuro utoroshye nyuma yo gusuzuma imikorere y’ubucuruzi bwacyo. Uber yari yaratangiye gukorera muri Nigeria kuva mu 2014, nyuma y’imyaka ibiri gusa ihita ijya no gukorera muri Uganda.
Abashoferi ba Uber muri Nigeria bamaze igihe bijujutira ko ibiciro by’iyi Porogaramu ikoreshwa mu ngendo biri hasi ugereranyije n’ibiciro bya Lisansi bikomeje kuzamuka kandi ko n’amafaranga ya komisiyo y’amafaranga bakwa ari hejuru.
Iki cyemezo cyatangajwe, kije nyuma yaho umuyobozi Mukuru wa Uber , Dara Khosrowshahi, atangaje ko ikigo cye kigiye kwirukana abakozi bagera kuri 3.300, bangana na 10% by’abakozi bacyo bose hirya no hino ku Isi.
Umwaka ushize, Uber yahagaritse nabwo gukorera muri Côte d’Ivoire na Tanzania. Bivuze ko Uber isigaranye ibihugu bya Misiri,Ghana ,Kenya na Afurika y’Epfo.
Uber yabwiye BBC iti “Uyu mwanzuro ureba gusa aya masoko abiri kandi ntabwo uhungabanya ibikorwa byacu mu bindi bihugu byose bigize uyu mugabane,”
Ikomeza igira iti “Dukomeje kwiyemeza gukorera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho tukibona iterambere n’amahirwe akomeye.”
Ubusanwe iri koranabuhanga rikoreshwa nka Porogaramu ishyirwa nuri telefoni, igasha abagenzi kwishyura urugendo badahenzwe, babariye ku birometero bagenze. Gusa abashoferi bo binubira ko bitewe n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, bibagusha mu gihombo.
Umwe mu bashoferi bo muri Kenya, yigeze kubwira UMUSEKE ko asanga nta kintu akorera kuko nubwo abagenzi bishimira iri koranabuhanga , we ntacyo acyura nk’umuntu ufite umuryango bityo akisanga nta terambere agezeho.

UMUSEKE.RW
