Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ishami ryacyo rikorera muri Afurika (AFRICOM) cyatangaje ko abasirikare bacyo babiri baburiwe irengero ubwo bari muri Maroc.
Mu itangazo iki gisirikare cyasohoye cyavuze ko abo basirikare baburiwe irengero ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026 ubwo bari mu myitozo ihuriweho ya Gisirikare yiswe ‘African Lion 2026’ yaberaga mu nkengero z’Umujyi wa Tan Tan.
Giti ” Ibyabaye biracyari mu iperereza no gushakisha ababuze biracyakomeje.”
Abayobozi mu gisirikare cya Amerika bavuze ko batahamya ko abo basirikare bashimuswe cyangwa bishwe, ahubwo igishoboka ari uko barohamye mu nyanja nyuma y’uko bari kumwe n’abandi mu myitozo ihuriza hamwe ingabo zirenga ibihumbi bitanu, ariko bo ntibagaruka mu kigo bari bacumbitsemo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
