Hakajijwe ubugenzuzi ku basubiramo ibizamini bya Leta

Abanyeshuri basaga 7000 bakekwaho gukopera ibizami bya Leta babisubiyemo

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hafashwe ingamba zitandukanye zituma abanyeshuri basaga 7000 bo mu mashuri abanza basubiramo ibizamini bya Leta nta wukopera.

Minisiteri y’Uburezi Kuwa 30 Kanama 2026, yatangaje ko abana 7188 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bagaragayeho gukopera bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta.

MINEDUC yavuze ko  iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7.188 hirya no hino mu gihugu.

Hakajijwe ubugenzuzi ku bizamini 

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo , Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Nzeri 2026, nibwo ibizamini byatangiye gusubirwamo, hakorwa ikizamini cy’Imibare n’Ikinyarwanda.

Akarere ka Kirehe  niko gafite abanyeshuri benshi abanyeshuri bari gusubiramo ikizamini aho barenga 4000.

Mu rwego rwo gukaza ubugenzuzi ku bizamini, nta mwarimu wigeze guhagararira ikizamini yongeye kugaragara ku hantu hakorewe ikizamini.

RBA yavuze ko uwari ukuriye ahantu hamwe mu hakorewe ibizamini mu karere ka Kirehe, yaje aturutse mu karere ka Rulindo mu rwego rwo kwirinda ko abana bakongera gukopera cyangwa gukopezwa.

Usibye ibyo, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA,abashinzwe umutekano  n’abandi bashinzwe uburezi, bagenzuraga imikorere y’ikizamini cyakorwaga.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi,Hashakineza Jean Claude,yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zitandukanye zizatuma amakosa yakozwe atongera kuba.

Ati “ Twongereyemo imbaraga aho bibaye ngombwa, twahinduraga abagenzuraga uko ikizamini gikorwa kandi twakoranye n’inzego zose kugira ngo tumenye ko nta mwana wagize ikibazo cyangwa nta bundi buryo abana bashobora gukopera.”

Akomeza ati “ Ni ugukoresha aya mahirwe bahawe,bagakora neza nta gihunga kandi tukabifuriza n’amahirwe.”

Ibizamini byatangiye gusubirwamo kuva ku wa 2-4 Nzeri 2026. Biteganyijwe ko abazatsinda ibizamini byasubiwemo, bazajya kwiga tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka. Mu gihe abandi bo bazatangira kuwa 7 Nzeri 2026.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article