U Burusiya bwagabye igitero simusiga kuri Ukraine

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko mu ijoro rishyira ku ya 1 Nzeri 2026, u Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku Gihugu cye by’umwihariko mu murwa mukuru Kyiv, kigahitana abantu 12 abandi benshi bagakomereka.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Zelensky yatangaje ko muri ibyo bitero u Burusiya bwakoresheje misile n’indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ ko kandi zangije byinshi.

Abantu barindwi bapfiriye ahantu hategerwa gari ya moshi i Kyiv.

Zelensky ashinja u Burusiya gukomeza kwibasira ibikorwaremezo n’ahantu hatuwe n’abasivili.

Ati “Ibi bishoboka kuko ubwirinzi bw’ikirere budahagije. Ndashimira abakomeje kuduha ubufasha bwo kwirinda za misile na drones.”

Ibi bitero bishya bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, abantu 38 biciwe mu gitero cy’u Burusiya cyibasiye ububiko bw’intwaro i Kyiv, kigasiga intwaro nyinshi ziirmo amasasu, drones n’ibindi bisasu byangiritse.

Mu byumweru bishize, U Burusiya bwongereye ibitero kuri Kyiv, mu gihe Ukraine na yo yakajije ibitero byayo mu Burusiya hifashishijwe drones.

Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.

Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba kurusha kera.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *