Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako eshanu zirimo Agakiriro ka Kabuga, Umukindo wa Gisozi, Comejoga yo ku Gisozi, inyubako ya ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani.
Iki cyemezo cyafatiwe izi nyubako kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, bikaba bishobora gushyira bw’abantu n’imitungo mu kaga.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wavuze ko izi nyubako zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026.
Wihanangirije ba nyir’izi nyubako ko batemerewe kwishyuza abakoreramo ubukode bw’iminsi yose bazaba bamaze zifunze.
Itangazo ryagize riti: “Ba nyiri izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, kandi abafitemo ibyakwangirika cyangwa ibyihutirwa bifuza gukuramo na bo barasabwa kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.”
Umujyi wa Kigali wasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe vuba bishoboka.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali,Emma Claudine Ntirenganya, kuri X yavuze ko abantu bafite ibicuruzwa bagomba gukuramo ibyabo mbere y’uko izi nyubako zifungwa.
Ati “Bikaba ari ukugira ngo abazishinzwe bashyire mu bikorwa ibyo ubugenzuzi bwagiye bubasaba gushyira mu bikorwa kugira ngo harindwe umutekano w’abantu n’uw’ibintu.Mwabonye ko inkongi zagiye ziboneka hato na hato, tudashyizemo imbaraga,ntabwo twazihagarika. Ni ngombwa yuko abantu bafite inyubako bagira ibyo bakora byo kurinda inkongi kugira ngo ntizizongere kubaho kuko zangiza byinshi ,zigakenesha benshi kandi ziba zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.Ni ngombwa rero ibyo kwitondera.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko nyuma yo gushyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi zizahita zifungurwa.
Iki cyemezo gifashwe nyuma yahoo kuwa 25 Ukwakira 2026, inkongi yibasiye agakiriro ka Gisozi kahiye ku nshuro ya munani.
Inkongi yafashe gice gikorerwamo ububaji, ububiko bw’ibicuruzwa n’ubukorikori, giherereye mu mbago za Koperative ADARWA, ni cyo cyafashwe n’inkongi kirakongoka.
UMUSEKE.RW

