Abarimu n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi mu Karere ka Gasabo bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu guha abanyeshuri amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, nyuma yo guhugurwa ku mategeko n’uburyo bwo gufasha abana bahura n’ibibazo birimo inda zitateganyijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aba barezi bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kutagarukira gusa ku kwigisha abanyeshuri kwirinda inda zitateganyijwe, ahubwo bakabafasha kumenya inzego bakwifashisha n’uburyo amategeko ateganya ko bakwitwara igihe bahuye n’ikibazo.
Ni ubumenyi bahawe mu bukangurambaga bwibanze ku mategeko agenga serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere, by’umwihariko Itegeko Nº 026/2025 ryo ku wa 17 Nzeri 2025 rigenga serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’Iteka rya Minisitiri Nº 002/MoH/2024 ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024 rigena ibisabwa kugira ngo umuganga akore igikorwa cyo gukuramo inda.
Uwitonze Jacqueline, Umuyobozi wa GS Gisasa, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa abarezi bari bafite ubumenyi rusange ku buzima bw’imyororokere, ariko batari basobanukiwe bihagije amategeko n’amabwiriza abigenga.
Ati: “Icyo nungutsemo ni uko hashyizweho iteka rya Minisitiri rigena ibigomba gukurikizwa mu gihe hagiye gukurwamo inda ku mwana wayitwaye atujuje imyaka y’ubukure.”
Avuga ko aya mahugurwa yanabafashije gusobanukirwa uburyo serivisi zo gukuramo inda zihuzwa n’izindi serivisi z’ubuvuzi, kugira ngo ababyeyi, abarezi n’abana bamenye inzira zemewe zo kwitabaza igihe bahuye n’ikibazo.
Ati: “Nk’abarezi byari bimeze nk’aho ari bishya kuko twabyumvaga gutyo gusa bivugwa, ndetse ugasanga n’uburyo bivugwamo atari bwo, ariko ubu turasobanukiwe ko bifite amabwiriza bigomba gukurikiza.”
Avuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kuganiriza neza urubyiruko n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere no kubafasha kumenya uko babyitwaramo igihe bahuye n’ibibazo.
Ati: “Icyo bigiye kudufashaho ni ukumenya kubisobanurira ababyeyi ndetse cyane cyane urubyiruko, kuko ari bo bahura n’icyo kibazo n’uburyo bwo kubyitwaramo igihe bagize ikibazo.”
Guhindura imyumvire
Antoine Ntihanabayo, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikomero, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko abarimu bahura n’urubyiruko rwinshi buri munsi.
Ati: “Iyi gahunda ni nziza cyane igamije kurandura ibibazo abangavu bahura na byo bituruka ku buzima bw’imyororokere.”
Avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye zikiriho ari imyumvire abantu bakuranye, aho kuganira ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane ku myanya ndangagitsina, byafatwaga nk’ikintu kizira.
Ati: “Ubukangurambaga bugamije ko twebwe duhindura imyumvire. Nitumara guhindura imyumvire nk’abarezi n’abakora muri serivisi z’uburezi, birashoboka ko tunabwira aba bana ku bibazo, tukabaganiriza ku myanya ndangagitsina, tukaba turi gukora ubukangurambaga ukayivuga wumva udategwa.”
Umuyobozi wa Réseau de Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Mukayitete Annonciata, avuga ko intego y’ubu bukangurambaga ari ugufasha abarezi kumenya amategeko no gufasha abana bashingiye ku makuru yizewe, aho gushingira ku marangamutima cyangwa ku myumvire yabo bwite.
Ati: “Abarezi babana n’abana umunsi ku wundi, bakwiye kujya bamenya ibigendanye n’ubuzima bw’abantu muri rusange, abana b’abakobwa n’abantu bose by’umwihariko bakamenya amategeko.”
Mukayitete avuga ko kimwe mu byuho bikomeye bikiriho ari ukubura amakuru yizewe no kutamenya inzego umuntu yakwifashisha igihe ahuye n’ikibazo.
Ati: “Icyuho cya mbere kigaragara ni mu makuru. Abantu nta makuru baba bazi. Icya mbere kiri mu kumenya amakuru, icya kabiri kiri mu kumenya inzego.”
Asanga abana bakwiye guhabwa aya makuru hakiri kare, aho gutangira gushaka ibisubizo ari uko ikibazo kimaze kuba.
Ati: “Twebwe dutangira kugira ibibazo ari uko tubonye umwana atwite. Ariko urwo rugendo mbere y’uko atwita mu mashuri aba akwiye kwigishwa, nibura abana bakagira amakuru.”
Mukayitete yanamaganye imyumvire ivuga ko guha urubyiruko amakuru ku buzima bw’imyororokere bishobora kubashora mu busambanyi.
Ati: “Sinemera ko guha abantu amakuru ari byo bibashora mu busambanyi. Iyo badafite amakuru rero bihinduka bibi. Uretse n’izo nda harimo n’izi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Yasabye abitabiriye ubu bukangurambaga gukoresha ubumenyi bahawe mu kugera ku bandi barezi, abanyeshuri n’ababyeyi.
Ati: “Turifuza ko batubera amaboko mahire, bakatubera abavugizi, bakadufasha gusobanurira abantu ririya tegeko.”
Ubu bukangurambaga buri muri gahunda y’umushinga SDSR-Rwanda w’ubuzima bw’imyororokere, ukorwa na Réseau de Femmes ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada, l’AMIE, ku nkunga ya Global Affairs Canada.
Ni umushinga w’imyaka itanu watangiye mu 2022 ukazageza mu 2027, ukorerwa mu mirenge yose igize Akarere ka Gasabo.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
