Rtd ACP David Rukika uheruka gusezererwa mu kazi ka Polisi akajya mu kiruhuko cy’izabukuru, yapfuye azize urupfu rutunguranye.
Amakuru yizewe ava ku bantu be ba hafi, avuga ko yitabye Imana ku munsi tariki ya 31 Kanama 2026, apfuye urupfu rutunguranye.
Rtd ACP David Rukika yapfuye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2026, aguye mu bwogero iwe mu rugo.
Rtd ACP David Rukika yakoze imirimo itandukanye mu gihugu, aho yari ashinzwe abinjira muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko kumenya imyigire y’amasomo bafatira mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru (Retired) mu cyubahiro ku wa 10 Ugushyingo 2024, afite ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP).
Mu mwaka wa 2022, ni we wayoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu myitozo ihuriweho n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC Field Training Exercise).
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye nyirizina icyo yazize.

UMUSEKE.RW

Yaba yanyereye muli douche se?? Yaba se yazize stroke cyangwa heart attack ?? Nibyo byica bitunguranye.Gusa tujye duhora twiteguye GUPFA.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.Ni ikinyoma.Soma Abagalatiya 6:8.