RDC: Ebola yahungabanyije umwiherero wa Les Léopards

Bitewe n’ubukana ndetse n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe y’Igihugu y’iki gihugu, yasubitse umwiherero wari uteganyijwe.

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko uyu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ya RDC, wagombaga kubera mu Mujyi wa Kinshasa muri iki gihugu, wasubitswe kubera icyorezo cya Ebola.

Mu gihe Les Léopards yitegura kujya mu Gikombe cy’Isi 2026, iwabo ho iki cyorezo kiravuza ubuhuha aho abagera ku 139 bamaze gupfa bishwe nacyo mu gihe abagera kuri 600 bamaze kucyandura ndetse bari gufashwa.

Iyi kipe y’Igihugu kandi, yabujije guca i Kinshasa mu gihe izaba igiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Gikombe cy’Isi. Abanye-Congo babwiwe ko mu gihe baca muri uyu murwa mukuru wa RDC, batezemererwa kwinjira muri Amerika.

Mu rwego rwo kurinda iyi kipe y’igihugu, Umuvugizi wayo, Jerry Kalemo yatangaje ko bagiye kujya kwitegurira ku Mugabane w’i Burayi aho bazakina imikino ya gicuti itandukanye.

Mbere yo kujya mu Gikombe cy’Isi, Les Léopards izakina imikino ya gicuti na Denmark na Chile tariki ya 3-9 Kamena. Ni imikino izabera i Liège mu Bubiligi no muri Marbella muri Espagne.

Iyi kipe y’Igihugu yaherukaga muri iri rushanwa mu 1974, iri mu itsinda K aho iri kumwe na Portugal, Colombia na Uzbekistan.

Umukino wa mbere izawukina tariki ya 17 Kamena 2026 ubwo izaba ikina na Portugal.

Umwiherero wa Les Léopards wahungabanyijwe n’icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri RDC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *