Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Diane Nkusi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Santa Israel’, avuga ko ari indirimbo yanditse mu 2012 ariko akayibika imyaka 14 mbere yo kuyisangiza abakunzi b’umuziki.
Nkusi yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse mu gihe yari ari kunyura mu bihe bikomeye byamusabaga kwizera Imana kurusha mbere hose.
Ati: “Santa Israel ni indirimbo nakoze muri 2012. Icyo gihe nacaga mu bihe nari nkeneye gusa uburinzi bw’Imana. Mu gusenga Imana inyibutsa ko nk’uko yakunze Israel ikayitoranya, nanjye yantoranije ku bw’impamvu yayo.”
Yavuze ko ayo magambo yamubereye isoko y’imbaraga, amwibutsa ko n’ubwo ibihe byari bikomeye, Imana yari kumwe na we.
Nkusi yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ikunda kandi ikarinda abayizera, abasaba gukomeza kuyiringira no kuyishimira ineza ibagirira buri munsi.
Uyu muhanzikazi amaze imyaka irenga 15 mu muziki wa Gospel. Mu 2010 yasohoye album ye ya mbere yise ‘Ndaguhaye Icyubahiro’, yanamumenyekanishije binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Igitambo’.
Kuri ubu ari gutegura album ye ya kabiri ndetse n’izindi ndirimbo nshya, zirimo iyo yise ‘Samuel the Prophet’.
Uretse umuziki, Diane Nkusi anakora umurimo wo kubwiriza binyuze muri Rebekah Global Ministries, umuryango yashinze ugamije gufasha abantu gukura mu buryo bw’umwuka. Mu 2024 kandi yarangije icyiciro cya Master’s mu bijyanye na Public Health.
Indirimbo ‘Santa Israel’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ben Rugo, mu gihe amashusho yayo yamaze kujya hanze.
Umva indirimbo nshya ya Diane Nkusi
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
